Tom Ndahiro yasobanuye impamvu Jambo Asbl yanga FPR

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi, Tom Ndahiro, asobanura ko igituma abagize ishyirahamwe rya Jambo Asbl bakomeje kandi bazanakomeza kwanga FPR Inkotanyi no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bituruka ku babyeyi babo.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa Rwanda Nordic TV ikorera i Burayi, aho yatanze urugero rwa Mukarugomwa Agnes urerera umwana we mu ngengabitekerezo ya Jenoside. 

Yifashishije umugani w’Ikinyarwanda yagize ati: “Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo”.

Agaragaza ko hari abandi bari bato ariko atari bato cyane nka Ruhumuza. Bakuru be nka Gustave, yari afite imyaka nka 17 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bahunga Justin we yari umugabo ukuze, ushobora kuba yari afite imigabane muri RTLM. 

Ari mu bantu bashinze ikintu kitwa RDR, ryari ihuriro ry’abajenosideri ryashingiwe i Mugunga mu nkambi mu 1995.

Nka Gustave hari ubuhamya yigeze kujya gutanga Arusha, ajya gushinjura Abajenosideri barimo uwitwa Ngirumpatse Matayo.

Mu buhamya bwe ngo yavuze ko mu gihe cya Jenoside bajyaga mu butembere ku Gisenyi ‘Urumva Jenoside iraba ariko bakabona umwanya wo kujya mu butembere’ ngo yanaje kumenya ko mu Rwanda habaye Jenoside ari uko bageze i Burayi.

Tom akomeza avuga ati: “Urumva rero iyo umuntu atagira impuhwe ku bantu bicwa, icyo kintu ntabwo gishobora gupfa kumuvamo gusa”.

Avuga ko mu mategeko 10 yiswe ay’Abahutu yo muri Kangura, hari itegeko rya 8 rivuga ngo ‘Birabujijwe kugirira impuhwe Umututsi’ hari abantu baryubahiriza nka Gustave n’umuvandimwe we witwa Rudatinya.

Hari abandi bafite ba Se bafunze bakatiwe n’inkiko nyuma yo kubahamya ibyaha  bya Jenoside.

Urebye nk’umwana wa Habyarimana witwa Jean Luc, yari umwana utari muto cyane mu gihe cya Jenoside kuko bavuga ko Se yicwa ari mu bantu bafashe amafoto ya Se n’abandi baguye muri iriya ndege.

Ati: “Aba si abantu bapfa guhinduka, ahubwo icyatumye banashinga ririya shyirahamwe, rishinzwe kurengera abantu bakoze Jenoside, rishinzwe guhakana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rishinzwe no kureba ko amategeko ahakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, atajyaho”.

Mu mwaka wa 2018, bigeze gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi ko iyo Nteko idakwiye gushyiraho iryo tegeko.

Agira ati: “Ingengabitekerezo mbi iri mu muntu ntipfa kumuvamo, isa n’uburwayi bwa karande, uburwayi bw’igikatu akazapfana na bwo. Iyo ufite ingengabikerezo ya Jenoside yubakwa n’ikintu cyitwa urwango rukabije.

Kwanga FPR bafite impamvu yo kuyanga, yarabatesheje. Bakoraga Jenoside irabahagarika baratsindwa.

Icyo kintu ntabwo abantu bakwiye kukibagirwa ko gutsindwa kwabo ntabwo babyemeye”.

Ashimangira ko bavugaga ko ngo nyuma y’amezi 6 bazaba bagarutse mu Gihugu, baragenda ayo mezi 6 arashira n’imyaka 30 igiye gushira.

Urwango rwa Jambo Asbl n’abandi nkabo hari abazarwumva ariko ngo abenshi ni abatazarwumva.

Ndahiro ati: “Iyo turufu ya rubanda nyamwinshi babonye ko idakora. Ubwinshi bw’abantu n’ubwinshi mu bitekerezo bya politiki, biratandukanye.

Abanyarwanda bamaze kubona ko ivangura nta kintu ribamarira.

U Rwanda rwarahindutse kandi ntiruzasubira inyuma kubera Jambo, uzabakurikira akanabakurikiza ni we uzasigara inyuma kandi iyo usigaye inyuma ntabwo ubuza imodoka y’amajyambere y’u Rwanda gukomeza ngo igere aho igomba kugera”.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE