Tom Close ntari bugaragare mu gitaramo cya Platini

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane nka Platini P, cyangwa Baba, yavuye imuzi, impamvu yo kuba Tom Close babana mu nzu imaze kumenyekana cyane mu bijyanye no gutunganya umuziki (Kina Music), atazagaragara mu bahanzi bazamufasha mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka isaga 10 amaze mu muziki.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, Platini P yavuze zimwe mu mpamvu yagendeyeho ahitamo abahanzi bagomba kumufasha mu gususurutsa abitabira igitaramo cye.

Imwe muri zo, ni uko yafashe abahanzi bari kumwe mu rugendo rwa muzika ndetse n’abo bagiye bakorana indirimbo.

Yavuze impamvu Tom Close atazagaragara mu bahanzi bazamufasha gususurutsa abitabiriye igitaramo cye.

Yagize ati: “Ntawe utabizi inshingano afite, Imyiteguro ntiyari kumworohera, ariko azaba ahari azaba yicaye imbere, kuko nabivuze kenshi ko ariwe cyitegererezo cyanjye muri uyu muziki.”

Kumfasha na byo arabikora kuko nureba ku mbuga ze hariho ibirango by’igitaramo, arimo kumfasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Platini yanagarutse ku bahanzi benshi bo mu bihe bye bigaragara ko batari ku rutonde rw’abazamufasha muri icyo gitaramo.

Ati: “Nta muhanzi n’umwe mu bo twari kumwe mu bihe byo gutangira uru rugendo utaribube ahari kandi utaribumfashe, buri wese aramfasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ahubwo ntimutungurwe kuko haraba harimo udushya twinshi.”

Igitaramo BABA Xperience Platini yagiteguye mu rwego rwo kwishimira urugendo rw’imyaka irenga icumi amaze mu muziki.

Biteganyijwe ko kibera muri Camp Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, aho guhera Saa kumi n’ebyiri imiryango iba ifunguye.

Amafoto: Internet

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE