Tiwa Savage yatangaje impamvu y’ishushanyije ku mubiri

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Tiwa Savage yatangaje uburyo agahinda yatewe n’urukundo kamuteye gufata icyemezo cyo kwishushanyaho (tattoo).
Ni igishushanyo kigaragara ku kuboko k’uyu muhanzi kw’iburyo uhereye ku rutugu ukageza ku gikonjo (Tatoo).
Aganira na Katy Igwe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Tiwa Savage yahisemo kuzana umuhanga mu gukora Tatoo mu rugo ngo ayimushyirireho amukuye i Los Angeles kugira ngo yirinde kujya kuyishyiriraho ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda kugaragariza abantu agahinda ke.
Yagize ati: “Nazanye umuhanga wanjye ukora tattoo uturutse i LA mu Mujyi wa Lagos. Ayinshiriraho mu cyumba cyanjye, ni ho nari nisanzuye. Iyo ugiye muri salon isanzwe ikorerwamo tattoo, usangamo abantu benshi bakora, kandi uba urimo kubabara cyane, njye nashakaga kwishyiriraho ahantu numva ko ntekanye.”
Akomeza avuga ko umutima we wari wuzuye agahinda kenshi ku buryo yumvaga akeneye gusakuza hanyuma agahitamo icyo yakora akababara ku mubiri kigatuma asakuza.
Ati: “Imyaka ibiri ishize yari igihe kigoranye cyane kuri njye. Umubano wanjye n’umugabo wanjye wari umeze nabi urimo ibintu bidasanzwe, Tattoo nayikoze, kubera ububabare nari ndimo bwo mu mutima, kubera agahinda k’urukundo.
Nashakaga gukora ikintu cyatuma nsakuza nkavuza induru kandi uburibwe bwa Tatoo bwatumye nyivuza, ndashima Imana ko byashize ubu meze neza.
Tiwa Savage yakundanye na Teeblillz wahoze ari umujyanama we mu by’umuziki baza no kubana nk’umugore n’umugabo, Abo bombi babanye mu 2013, mu 2016 ni bwo umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi hanyuma y’amagambo menshi n’ibiganiro Teeblillz yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga byacaga amarenga y’umubano mubi hagati yabo, batandukana nmu 2018.
Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kuvuza induru cyangwa kurira bifasha umuntu kugabanya uburemere bw’amarangamutima yari amaze igihe amuremereye. Ni nk’uburyo bwo kwiyumvisha ko ibindi biremereye bisohotse.
