Tiwa Savage yaciye amarenga ku bahanzi b’Abanya Nigeria agereranya na P.Daddy

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage yaciye amarenga ko mu muziki wa Nigeria bafite umuhanzi ukora ibyaha bisa neza nk’ibyo P’Diddy akurikiranyweho birimo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Tiwa yavuze ko abahanzi bo muri Nigeria bakwiye kuzagira igihe bagatangaza ibibazo bahura nabyo baterwa n’uwo yise P’Diddy wabo.

Yagize ati: “Ndatekereza ko mu ruganda rwa muzika muri Nigeria birakwiye ko twazagira umwanya wo kwinigura tukagaruka ku bibazo twatejwe na Diddy wacu.”

Ubwo yabazwaga uwo yise P. Diddy wabo uwo ari we Tiwa Savage yavuze ko atari umwanya wabyo, ahubwo bikwiye kuzafatirwa umwanya wabyo, birangira adatoboye ngo amuvuge.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Combs yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha yaregwaga, birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iby’icuruzwa ry’abantu.

Ni mu gihe mu Gushyingo umwaka ushize, P.Daddy yaburanye imanza icumi, gusa abamwunganira bakavuga ko ibirego baregwa muri iyi minsi bidasobanutse.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE