The Ben yiyunze kuri Kevin Kade na Chriss Eazy mu ndirimbo Folomina

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yiyunze kuri Kevin Kade na Chriss Eazy, mu mushinga w’indirimbo ‘Folomina’ bamaze igihe bakoraho.
Ni ibyagaragajwe na The Ben ubwe abinyujije mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ari kumwe na Chriss Eazy ndetse na Kevin Kade muri studio ya Bob Pro aho Element Eleeeh yagaragaraga arimo gukora ingoma y’iyo ndirimbo.
Yanditse ati: “Bakunzi b’umuziki mwiteguye mute mu mpeshyi, mwiteguye mute.”
Ni indirimbo iri mu zitegerejwe kandi zifitiwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki bitewe n’uko yategujwe igihe kitari gito.
Uretse kuba abo bahanzi bombi bari bamaze igihe batangaje ko barimo gukora ku mushinga w’iyo ndirimbo banateguje ko uretse guhurira mu ndirimbo banateganya kuzakorana igitaramo gusa bikiri mu bitekerezo bafite kuzashyira mu bikorwa.
The Ben atangaje amakuru yuko agiye muri uyu mushinga mu gihe mu kwezi gutaha afite igitaramo muri Uganda kizashyira akadomo ku ruhererekane rw’bitaramo amaze igihe akorera hirya no hino ku Isi byari bigamije kumvisha abakunzi be Album ye nshya ‘Plenty Love’.
Uretse kuba The Ben agiye guhurira na Kevin Kade muri iyo ndirimbo aba bombi banahuriye mu yitwa Sikosa bafatanyije na Element Eleeeh gusa Chriss Easy we ni ubwa mbere ahuriye mu ndirimbo na The Ben.


Hakorimana jean claude says:
Gicurasi 7, 2025 at 8:02 pmOk byiza cyane turabyishimiye kbs nimudutwikire abasa turabemera sana