The Ben yashimiye abamubaye hafi mu myiteguro y’igitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi The Ben uherutse kugaragarizwa ko yari akumbuwe n’abafana kandi akunzwe cyane yashimiye abamubaye hafi mu myiteguro no mu migendekere myiza y’igitaramo cye cyabaye tariki 01 Mutarama 2025.

Ni igitaramo yise “The New Year Groove” yanamurikiyemo Album ye ya gatatu yise ‘Plenty love’ kitabiriwe ku rwego rwamurenze akavuga ko amateka yanyuzemo atari akwiye kuba ahagaze imbere y’abantu bakomeye.

Nyuma y’iminsi mike icyo gitaramo kibaye uyu muhanzi witegura kwibaruka imfura ye yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza udushusho tugufi bamwe mu nshuti ze bagiye basangiza ku mbuga nkoranyambaga bamushimira ko yabikoze neza maze akurikizaho ubutumwa burebure ashimira buri wese wamubaye hafi mu myiteguro y’icyo gitaramo.

Yanditse ati: “Ndashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare mu gutuma igitaramo cya New Year Groove Concert & Album Launch kiba intsinzi idasanzwe. Ku muryango wanjye, abamfashije gutegura, abaterankunga, abafatanyabikorwa, itangazamakuru, ndetse by’umwihariko n’abakunzi b’umuziki wanjye b’indahemuka bambaye hafi kuva ku munsi wa mbere …muri ugutera k’umutima muri uru rugendo.”

Akomeza agira ati: “Ndashimira Imana cyane kuko yaduhaye igihugu cyiza, gitanga amahirwe yo gukabya inzozi zacu. By’umwihariko, ndashimira ’abayobozi b’igihugu cyacu bitabiriye igitaramo bakagaragaza ukudushyigikira kwabo.”

Muri ubu butumwa bwe kandi yijeje abakunzi be gukora cyane mu 2025, ndetse yifuza ko umuziki nyarwanda wakomeza kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Ndabasezeranya ko nzakomeza gukora cyane ngo mbashe kubashimisha binyuze mu muziki wanjye n’ubuhanzi bwanjye. Mureke umwaka wa 2025 uzabe uw’ibikorwa byiza birushijeho, ubufatanye bw’abahanzi bwiyongere, kandi uzamure umuziki nyarwanda kugera ku rwego mpuzamahanga, yaba mu Rwanda no hanze yarwo.”

Muri icyo gitaramo The Ben yatanze urugero rwiza rw’uko umuhanzi mukuru akwiye guha ukuboko abahanzi bakiri bato bakagaragaza ibyo bashoboye  dore ko igice cya mbere cy’igitaramo cyabanjemo abahanzi bakiri bato batandukanye ibintu byashimishije buri wese mu bakitabiriye.

Bushari yahuriye na The Ben ku rubyiniro barishimirwa cyane
Abana bo mu muryango Sherrie Silver basususrukije abitabiriye igitaramo cya Then Ben
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE