Thailand ishyizeho ba Minisitiri b’Intebe batatu mu myaka ibiri

Inteko Ishinga Amategeko ya Thailand yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Anutin Charnvirakul akaba abaye Minisitiri wa gatatu ushyizwe kuri uwo mwanya mu myaka ibiri gusa.
Anutin wari usanzwe ari umucuruzi w’umukire agiye kuri uwo mwanya asimbuye Paetongtarn Shinawatra uherutse kweguzwa mu cyumweru gishize ashinjwa kugambanira igihugu no kugisebya.
Paetongtarn yashyizweho muri uyu mwaka asimbuye Prayut Chan-o-cha.
Paetongtarn Shinawatra aherutse kweguzwa nyuma y’ibiganiro yagiranye kuri telefone na Perezida wa Sena ya Cambodia, Hun Sen byafashwe nk’ubugambanyi kuko ibyo bihugu bidacana uwaka.
Yumvikanye muri ibyo biganiro yita Hun Sen, nyirarume anajora igisirikare cya Thailand.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Thailand rwemeje ubwegure bwe nyuma y’ibirego by’Abasenateri byagaragaje ko ibyo yakoze binyuranyije n’amahame agenga ubunyangamugayo, kandi bisenya icyubahiro cy’ingabo z’igihugu mu gihe hakomeje umwuka mubi ku mupaka wa Thailand na Cambodia.