Teta yashwishurije abavuga ko akwiye gutandukana na Weasel

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Nyuma y’imvururu nyinshi ziherutse kuba mu mubano wa Teta Sandra n’umugabo we Weasel, zavugishije abatari bake, Teta yashyize avuga ko nta kidasanzwe cyabaye kandi ko nta byacitse mu muryango wabo.

Hashize Ukwezi mu muryango wa Teta Sandra n’umuhanzi Weasel Manizo bashyamiranye aho byatumye Teta agira umujinya bikarangira agonze Weasel kugeza ubu akaba akirimo kwivuza nubwo amaze igihe avuye mu bitaro akanatangaza ko yatangiye gufata imbaraga.

Igikorwa cyo kugonga umugabo we cyatumye abenshi mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’uyu muryango uhoramo intonganya bavuga ko amaherezo bazicana abandi bakavuga ko Weasel nakira ashobora kuzihorera, bagahamya ko icyaba cyiza ari uko batandukana kuko amaherezo umwe yazica undi.

Mu kiganiro yagiranye na Bukedde TV, Teta Sandra yagaragaje ko nta mpamvu yamutandukanya n’umugabo kuko ntabibabaho bitaba mu zindi ngo.

Yagize ati: “Kubaka urugo si nk’igitanda gishashwe n’amashuka y’indabo. Hari igihe ibintu bigenda neza, hari n’igihe bigenda nabi, ariko tugomba kubinyuramo kuko twahisemo kubana. Abashakanye benshi barabisobanukiwe ko mu rugo bidahora ari ibitwenge, hari n’ubwo habaho intonganya n’umujinya.”

Ku bijyanye n’ibivugwa by’uko imvururu no gushyamirana byaba byaratewe n’uko Weasel yaba yari yamubujije gukomeza gukora, Teta yabiteye utwatsi avuga ko ikibazo yari afite kitari uko Teta akora ahubwo cyari aho yakoreraga.

Teta yavuze ibyo nyuma y’uko Weasel atangaje ko nta kidasanzwe umugore we yakoze ko ahubwo kumugonga yabitewe n’umujinya.

Teta Sandra na Weasel Manizo bafitanye abana babiri bamaranye imyaka irindwi, kuko batangiye kubana mu 2018.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE