Tennis: Mugisha agiye gukinira Kaminuza muri Amerika

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Ukuboza 2022 ni bwo Mugisha Emmy usanzwe akinira ikipe y’igihugu mu mukino wa Tennis ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomeza amasomo muri Kaminuza “Bethel University”  ndetse akazanayikinira.

Iyi Kaminuza iherereye mu mujyi wa Mishawaka muri Leta ya Indiana ikina imikino ihuza amashuri makuru na za Kaminuza muri Tennis “NCAA Tennis Championship”.

Taliki 02 Ukwakira 2022 ni bwo iyi Kaminuza  binyuze mu ishami ryayo rishinzwe umukino wa Tennis  “Bethel Pilots Tennis” yahaye ikaze Mugisha Emmy.

Mugisha Emmy agiye muri iyi Kaminuza nyuma y’amezi 8 yari amaze mu Misiri muri Extreme Tennis Academy  mu Mujyi wa Ismailia aho yakinnye imikino mpuzamahanga itandukanye.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 20 y’amavuko wazamukiye muri IPRC Kigali Tennis Academy atangaza ko yabonye iri shuri ubwo yari mu Misiri kuko yakinaga amarushanwa mpuzamahanga atandukanye atuma ajya ku rutonde mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko agiye afite intego yo gufatanya n’abandi  bagafasha iyi Kaminuza kwitwara neza  mu marushanwa ahuza amashuri makuru  na za Kaminuza “NCAA Tennis Championship” .

Mugisha atangaza  ko iyi Kaminuza izamufasha muri byose na we akazajya ayikinira aho yizeye ko bizamufasha kuzamura urwego.

Avuga ko  Kaminuza ya Bethel  ubu iri ku myanya ya 46 ariko bafite intego yo kuza mu myanya ya 20 kugira ngo bajye bakina imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu.

Mugisha Emmy avuga ko amasomo muri  Bethel University azatangira taliki 05 Mutarama 2023  gusa taliki 03 Mutarama 2023 ari bwo  bazakirwa muri Kaminuza hanyuma imikino yo ikazatangira taliki 23 Mutarama 2023.

Mugisha agaragaza ko kugira ngo abakinnyi benshi bakiri bato babone amahirwe yo kujya kuzamura urwego rwabo hanze y’u Rwanda ari uko ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ryashishikariza ababyeyi gufasha abana  kuko ari ho bihera ubundi bagashakirwa amarushanwa menshi mpuzamahanga kuko aya mashuri makuru na za Kaminuza ari ho bahera batoranya abakinnyi .

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE