Tennis : Marcin Andrzejczak yegukanye “ITF World Tennis Tour Juniors-Rwanda 2023”

Kuva taliki 24 kugeza 28 Mata 2023 mu Rwanda habereye irushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Tennis mu bakobwa n’abahungu riri ku rwego rwa 5 “ITF World Tennis Tour Juniors/Grade 5”.
Iri rushanwa ryabereye ku bibuga byo muri IPRC Kigali Kicukiro ryegukanwe na Marcin Andrzejczak ukomoka muri Poland mu bahungu naho mu bakobwa ryegukanwa na Natalia Klys na we ukomoka muri Poland.
Mu bahungu, Marcin Andrzejczak yegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma Umunyarwanda, Hakizumwami Junior amaseti 2-0 (6-2 na 6-2).


Hakizumwami Junior yari yageze ku mukino wa nyuma atsinze muri ½ Tefy Ranja Rabarijaona ukomoka muri Madagascar amaseti 2-1 (6-3, 3-6 na 6-2) naho Marcin Andrzejczak yasezereye Mostafa Noureldine amutsinze amaseti 2-1 (6-7, 6-4 na 6-1).
Muri iki cyiciro, abakinnyi 9 muri 11 bari baserukiye u Rwanda (Nshimiyimana Edison, Manishimwe Emmanuel, Cyubahiro Victor Angelo, Manzi Rwamucyo David, Munyekuzo Gentil, Twahirwa Prince, Kwizera Christian, Karenzi Brian na Mugisha Emmanuel) baviriyemo mu ijonjora rya mbere (Round 1) naho Ishimwe Claude aviramo muri ¼ atsinzwe na Hakizumwami Junior watsindiwe ku mukino wa nyuma.
Mu bakonwa, Natalia Klys yegukanye umwanya wa mbere atsinda ku mukino wa nyuma Sosanne Malak (Misiri) amutsinze amaseti 2-0 6-1 na 6-3).


Natalia Klys yasezereye muri ½ Natalia Drobca (Moldova) amutsinze amaseti 2-0 (6-0 na 6-0) naho Sosanne Malak yasezereye Ming-Fu Chen (Taiwan) amutsinze amaseti 2-0 (7-6 na 6-3).
Muri iki cyiciro abakinnyi bane bari bahagarariye u Rwanda (Weilk Eunice Leona, Nishimwe Carine, Tuyishimire Rona na Mbaruru Shema Annabelle) baviriyemo mu cyiciro cya kabiri “Round 2”.
Mu cyiciro cy’abakina ari babiri “Double”, mu bahungu, ikipe yari igizwe na Marcin Andrzejczak na Juliusz Stanczyk (Poland) yegukanye umwanya wa mbere itsinze ikipe yari igizwe na Ishimwe Claude afatanyije na Hakizumwami Junior amaseti 2-0 (6-1 na 6-2).

Mu bakobwa, Natalia Klys (Poland) na Sosanne Malak (Misiri) ni yo yegukanye umwanya wa mbere itsinda ikipe yari igizwe na Leila Akhmetova (Russia) na Natalia Drobca (Moldova).

Nyuma y’iri rushanwa, kuva taliki 01 kugeza 05 Gicurasi 2023 hazaba ikindi cyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa “ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 5”.