Tennis: Hady na Arina begukanye icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ry’abakiri bato

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Hady El Kordy   ukomoka mu Misiri na  Arina Valitova ukomoka muri Saint Kitts and Nevis ni bo bitwaye neza begukana icyiciro cya kabiri cy’irushanwa  ryo ku rwego rw’Isi mu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Tennis  “ITF World Tennis Tour Juniors U-18” ryabereye mu Rwanda kuva  taliki 21 kugeza 25 Gashyantare 2022.

Muri iki cyiciro mu bahungu, Hady El Kordy wo mu Misiri  yegukanye umwanya wa mbere atsinze  ku mukino wa nyuma Yazid Lahjomri wo muri Maroc amaseti 2-0 (6-1 na 6-4).  Hady El Kordy yageze ku mukino wa nyuma asezereye muri ½  Matteo Covato wo mu Butaliyani  amutsinze amaseti 2-0 (6-3 na 6-1) naho Yazid Lahjomri asezerera Rayen Hermassi wo muri Tunisia ku maseti 2-0 (6-3 na 6-4).

Hady El Kordy ukomoka mu Misiri wegukanye irushanwa

Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, ikipe yari igizwe na Seungmin Park (Koreya) na Pavan Uppu (USA) yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayn Hermassi na Skander Mezouae bo muri Tunisia amaseti 2-1 (6-3, 3-6 na 10-3).

Mu bakobwa, Arina Valitova ukomoka muri Saint Kitts and Nevis yegukanye igikombe  atsinze Mariam Ibrahim wari wegukanye icyiciro cya mbere ku maseti 2-1 (6-4, 4-6 na 7-6).

Arina Valitov wegukanye irushanwa mu bakobwa

Muri  ½,  Arina Valitov yasezereye Manal  Ennaciri wo muri Maroc ku maseti 2-0 (6-4 na 7-5) naho  Mariam Ibrahim asezerera  Beverley Nyangon (France) ku maseti 2-1(3-6, 6-4 na 6-4).

Mu bakina ari babiri, Manal Ennaciri (Maroc) na India Fenieys (France) batsinze Jadesola Cole (u Bwongereza) afatanyije na Mariam Ibrahim (Misiri)  amaseti 2-0 (7-6 na 6-1).

Habimana Valens, Umuyobozi w’irushanwa akaba asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” yatangaje ko irushanwa ryagenze neza.

Yakomeje avuga ko  mu Rwanda hari hasanzwe habera iyi mikino ariko iri ku rwego rwa 5 ubu iyi ikaba iri ku rwego rwa 4.

Habimana yagarutse kandi ku bakinnyi b’u Rwanda aho ashimangira ko bari icyo  irushanwa nk’iri ribasigiye. Yagize ati : “ Mu cyiciro cya 5, abakinnyi bacu bajyaga bagera kure ariko ubu haje abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi , guhura na bo rero hari icyo babigiraho ku buryo twizera ko mu marushanwa ari imbere bazitwara neza.”

Habimana Valens wari Umuyobozi w’irushanwa

Iri rushanwa “J4 Kigali International Junior Open 2022” ryabaye mu byiciro bibiri, taliki 14 kugeza 18 Gashyantare 2022 ahitabiriye  abakinnyi 83 baturutse mu bihugu 33 ku Isi hose maze  mu bahungu,  Tristan Stringer  ukomoka muri USA na Mariam Ibrahim  ukomoka mu Misiri mu bakobwa bitwara  neza begukana icyiciro cya mbere.

Imikino y’icyiciro cya kabiri yatagiye taliki 21 isozwa 25 Gashyantare 2022 aho yitabiriwe n’abakinnyi 62  bose hamwe mu bahungu n’abakobwa.

Iri rushanwa ryabereye ku bibuga 6  byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga  biri muri IPRC Kigali ku Kicukiro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE