Tennis: Hady na Arina begukanye icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ry’abakiri bato

Hady El Kordy ukomoka mu Misiri na Arina Valitova ukomoka muri Saint Kitts and Nevis ni bo bitwaye neza begukana icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ryo ku rwego rw’Isi mu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Tennis “ITF World Tennis Tour Juniors U-18” ryabereye mu Rwanda kuva taliki 21 kugeza 25 Gashyantare 2022.
Muri iki cyiciro mu bahungu, Hady El Kordy wo mu Misiri yegukanye umwanya wa mbere atsinze ku mukino wa nyuma Yazid Lahjomri wo muri Maroc amaseti 2-0 (6-1 na 6-4). Hady El Kordy yageze ku mukino wa nyuma asezereye muri ½ Matteo Covato wo mu Butaliyani amutsinze amaseti 2-0 (6-3 na 6-1) naho Yazid Lahjomri asezerera Rayen Hermassi wo muri Tunisia ku maseti 2-0 (6-3 na 6-4).

Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, ikipe yari igizwe na Seungmin Park (Koreya) na Pavan Uppu (USA) yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayn Hermassi na Skander Mezouae bo muri Tunisia amaseti 2-1 (6-3, 3-6 na 10-3).
Mu bakobwa, Arina Valitova ukomoka muri Saint Kitts and Nevis yegukanye igikombe atsinze Mariam Ibrahim wari wegukanye icyiciro cya mbere ku maseti 2-1 (6-4, 4-6 na 7-6).

Muri ½, Arina Valitov yasezereye Manal Ennaciri wo muri Maroc ku maseti 2-0 (6-4 na 7-5) naho Mariam Ibrahim asezerera Beverley Nyangon (France) ku maseti 2-1(3-6, 6-4 na 6-4).
Mu bakina ari babiri, Manal Ennaciri (Maroc) na India Fenieys (France) batsinze Jadesola Cole (u Bwongereza) afatanyije na Mariam Ibrahim (Misiri) amaseti 2-0 (7-6 na 6-1).
Habimana Valens, Umuyobozi w’irushanwa akaba asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” yatangaje ko irushanwa ryagenze neza.
Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari hasanzwe habera iyi mikino ariko iri ku rwego rwa 5 ubu iyi ikaba iri ku rwego rwa 4.
Habimana yagarutse kandi ku bakinnyi b’u Rwanda aho ashimangira ko bari icyo irushanwa nk’iri ribasigiye. Yagize ati : “ Mu cyiciro cya 5, abakinnyi bacu bajyaga bagera kure ariko ubu haje abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi , guhura na bo rero hari icyo babigiraho ku buryo twizera ko mu marushanwa ari imbere bazitwara neza.”

Iri rushanwa “J4 Kigali International Junior Open 2022” ryabaye mu byiciro bibiri, taliki 14 kugeza 18 Gashyantare 2022 ahitabiriye abakinnyi 83 baturutse mu bihugu 33 ku Isi hose maze mu bahungu, Tristan Stringer ukomoka muri USA na Mariam Ibrahim ukomoka mu Misiri mu bakobwa bitwara neza begukana icyiciro cya mbere.
Imikino y’icyiciro cya kabiri yatagiye taliki 21 isozwa 25 Gashyantare 2022 aho yitabiriwe n’abakinnyi 62 bose hamwe mu bahungu n’abakobwa.
Iri rushanwa ryabereye ku bibuga 6 byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga biri muri IPRC Kigali ku Kicukiro.




