Tanzania: Iyicarubozo ryakorewe Abanyakenya n’Abagande ryazamuye uburakari

Leta ya Kenya n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, bagaragaje impungenge batewe n’Abanyamategeko babo bakorewe iyicarubozo n’igihugu cya Tanzania, ubwo bari bitabiriye urubanza rw’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, Tindu Lissu.
Umunyamategeko wa Uganda, Agather Atuhaire na Boniface Mwangi wa Kenya, Tanzania yabagejeje ku mipaka y’ibihugu byabo ku wa 22 Gicurasi 2025 bazahaye, bituma Mwangi ahita ajyanwa kwa muganga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yemeje ko Mwangi yafunguwe na Leta ya Tanzania nyuma yo gufatwa yitabiriye urubanza rwa Tundu Lissu.
Ngo yahise yakirwa n’Ikigo cya Kenya gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (KNCHR) yoherezwa i Nairobi kugira ngo asuzumwe n’abaganga kubera ibikomere byakomotse ku iyicarubozo yakorewe nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Uganda nayo yagaragaje impungenge ku iyicarubozo ryakorewe Agather Atuhaire aho Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda, (UHRC) nayo yamaganye ibikorwa byose by’iyicarubozo.
Kuri uyu wa Gatanu, Reuters yatangaje ko abo Banyamategeko bafungiwe muri Tanzania kuva ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, nyuma yo kwitabira urubanza rwa Lissu, utavuga rumwe n’ubutegetsi aho akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi.
Nyuma yo gufatwa bitanzwemo itegeko n’inzego za Leta ngo bajyanywe ahantu hatazwi n’abashinzwe umutekano, bakorerwa iyicarubozo.
Tundu Lissu uyobora Ishyaka CHADEMA, wanahataniye kuba Umukuru w’Igihugu, ashinjwa ibyaha bya ruswa no gushaka kwica amatora ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yari yaraburiye abanyamahanga kutivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu cye, ndetse ntacyo ubuyobozi bw’icyo gihugu buratangaza ku byakorewe abo Banyamategeko.
The Citizen yatangaje ko Tundu Lissu yafashwe ku wa 9 Mata 2025, ari mu mujyi wa Mbinga, mu Ntara ya Ruvuma, aho yasabaga impinduka mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2025.
Nyuma yo gufatwa yajyanwe i Dar es Salaam, mu Mujyi aho afungiye muri Gereza ya Keko, ndetse yaje kuburanishwa ku wa 19 Gicurasi 2025, ariko ahakana ibyaha byose aregwa ndetse urubanza rurasubikwa, rukaba ruzasubukurwa ku wa 2 Kamena 2025.
