Swelly SC yegukanye igikombe, APR VC inanirwa gukora amateka muri Shampiyona nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Swelly SC yo muri Libya yatwaye igikombe n’umudali wa zahabu, APR VC isoreza ku mwanya wa kane mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball, ’CAVB Club Championship’ 2025’

Iyi mikino yaberaga mu Mujyi wa Misrata wo muri Libya kuva ku ya 19 Mata yasojwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025.

Swelly SC yabigezeho nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Espérance de Tunis yo muri Tunisia amaseti 3-2.

APR VC yari ihagarariye u Rwanda, yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

Gutsindwa uyu mukino byatumye APR VC itagera ku mateka ya Gisagara VC yabaye iya gatatu mu 2022, aho ari yo kipe rukumbi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yegukanye uwo mwanya.

Indi kipe yaherukaga kugera kure mu marushanwa Nyafurika ni Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya kane mu 2011.

Indi kipe yari ihagariye u Rwanda, Kepler VC yasoreje ku mwanya wa 16 mu makipe 23 yitabiriye irushanwa.

Swehly Club yo muri Libya yegukanye ’CAVB Club Championship’ 2025’
APR VC yatsinzwe na Al Ahly amaseti 3-0 inanirwa gukora amateka nk’aya Gisagara VC
Kepler VC yasoreje ku mwanya wa 16 mu makipe 23 yitabiriye irushanwa
  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE