Sudani: Abasivili barenga 120 bishwe n’ibisasu

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abantu bagera ku 127 b’abasivili, ni bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’amabombe n’amasasu hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Abo bahasize ubuzima bikomoka ku ntambara imaze igihe ishyamiranyije ingabo z’igihugu cya Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa RSF nkuko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Intambara igiye kumara imyaka ibiri hagati y’ingabo z’igihugu na RSF ikomeje gukaza umurego ndetse ibiganiro bigamije imishyikirano ntibyatanze umusaruro.

Ingabo z’igihugu zongereye ibitero zikoresheje indege mu gihe RSF nayo ikomeje kugaba ibitero mu bice byiganjemo iby’ibyaro ndetse imapande zombi zishinjanya kugaba ibitero ku basivili.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru harashwe amabombe yaguye mu isoko ry’umujyi wa Kabkabiya mu Ntara ya Darfur nkuko byagaragajwe n’Ihuriro ry’abaharanira demokarasi, ‘the pro-democracy Al-Fashir Resistance Committee’, ndetse  Umuryango w’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu, Emergency Lawyers, watangaje ko abagera ku 100 bishwe, abandi amagana bagakomereka.

Ingabo z’igihugu zakunze kurasana na RSF mu mijyi ya Darfur zihatanira kugenzura umurwa mukuru w’iyo ntara, Al-Fashir, ariko nyuma zanyomoje amakuru avuga ko ari zo zateye Kabkabiya, gusa zivuga ko zifite uburenganzira bwo kugaba ibitero aho hantu hose RSF ikoresha mu bikorwa bya gisirikare.

Amashusho yabonywe n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters yagaragaje imibiri y’abantu bapfuye bari mu isoko bamwe buzuye amaraso, inyubako zigurumana abandi bari gukurwa mu nyubako zasenyutse.

Amashusho yumvikanamo abantu barira, abandi basenga basabira abapfuye nyuma humvikana ijwi rirangurura ry’umwe wavuze ko hari gupfa abantu benshi.

Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Kabkabiya yatangaje ko imibiri 87 ari yo yabashije kumenyekana, ariko hari indi itarabashije kumenyekana kubera kwangirika bikabije.

Ejo hashize RSF yarashe ibisasu bikomeye ku gace ka Omdurman, kagenzurwa n’ingabo za Leta, gaherereye muri Leta ya Khartoum, nk’uko abahatuye babitangaje ndetse Umuryango wa Emergency Lawyers watangaje ko nibura abantu 20 bishwe, barimo nibura 14 bari mu modoka rusange n’abandi benshi barakomereka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 11, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE