Soraya M. Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa BNR

Soraya M. Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa BNR

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Soraya Munyana Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), asimbuye John Rwandombwa wayiyoboye guhera muri Gashynatare 2013.

Madamu Soraya Hakuziyaremye yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa BNR, umwanya yagiyeho muri Werurwe 2021, akaba awusimbuweho na Dr. Justin Nsengiyumva.

Perezida Kagame yashyize mu myanya abo bayobozi bashya ba BNR ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Uyu mubyeyi yinjiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda , nyuma y’uko kuva mu kwezi k’Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021 yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, aho na ho yinjiye avuye muri Banki ikomeye yo mu Bwongereza.

Muri iyo Banki yitwa ING Bank ifite icyicaro gikuru i London, yari Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Ibigo by’Imari no gukumira ingorane n’ibihombo mu masoko y’imari.

Afite ubunararibonye buhambaye mu rwego rw’amabanki ku Isi, aho yakoze inshingano zitandukanye muri Banki ya BNP Paribas Group ikorera i Paris mu Bufaransa, Fortis Bank na Bank of New York Mellon zikorera i Brussels mu Bubiligi.

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Icungamutungo Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Thunderbird yigisha iby’icungamutungo mpuzamahanga iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) y’Ubwenjenyeri mu Bucuruzi yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Solvary ribarizwa muri Kaminuza Yigenga ya Bruxelles.

Madamu Hakuziyaremye yanakoze mu yindi myanya itandukanye mu Rwanda aho guhera mu 2012 kugeza mu 2014 yabaye Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba yarabaye n’umwe mu bagize Inama z’’Ubutegetsi z’ibigo Ngali Holdings ndetse na Brussels-Africa Hub.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42