Sonia Rolland yagaragaje ko u Rwanda rufite urubyiruko rw’abahanga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
Image

Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, yagaragaje ko u Rwanda rwiyubatse byihuse hashingiwe ku mateka yarwo ariko kandi hakenewe gushora imari mu buhanzi.

Muri icyo kiganiro Sonia yagaragaje uko yakuze akunda gukina Filime bikaza kurangira azikinnye aho kuri ubu ngo arimo kugaragara mu “Kwibuka”, igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no ku kwiyubaka kw’u Rwanda.

Sonia ukomoka kuri nyina w’umunyarwandakazi na Se w’umufaransa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, agaragaza ko u Rwanda rwiyubatse mu buryo bwihuse ariko kandi hakenewe gushora imari mu buhanga bw’abahanzi.

Yagize ati: “U Rwanda rwiyubatse mu buryo budasanzwe kandi rufite urugero rutangaje mu bumwe bw’igihugu. Ni igihugu gifite amahirwe menshi kuko gifite urubyiruko rw’abanyempano. Niduhabwa ubushobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, tuzahishura impano nyinshi kandi Afurika ifite isoko ryagutse kurusha uko benshi babitekereza.”

Akomeza asobanura uko ibihe byo mu Rwanda n’ibyo mu Burundi bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byamubereye byiza kandi abifiteho urwibutso rudasanzwe byamuryoheye n’inshuti ye Gaël Faye avuga ko bakuranye.

Ati: “Afurika kuri njye ibihe byayo byose byari ibyishimo kugeza umunsi twahunze. Gaël Faye twarakuranye, ba data bari inshuti magara. Ibyo byose byari ubuzima bwiza. Hanyuma haza igihe cy’icuraburindi mu buzima bwacu.”

Akomeza agaragaza uko guhunga byatumye aburana n’inshuti ze icyakora irushanwa rya Miss France rikongera kumuhuza na bamwe mu nshuti ze.

Ati: “Cyari igihe kitari cyoroshye, nta telefoni, nta mbuga nkoranyambaga. Nta telefoni nagiraga ngo mpe inshuti zanjye inomero, bityo ndababura. Icyatumye nongera kubona inshuti zanjye ni irushanwa rya Miss France.”

Muri icyo kiganiro Sonia yagaragaje uko yakuze akunda gukina filimi bikaza kurangira azikinnye aho kuri ubu ngo arimo kugaragara mu yitwa ‘Kwibuka’, igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku kwiyubaka k’u Rwanda.

Uwitonze Sonia Rolland, kugeza ubu ni umubyeyi w’abana babiri, wanditse amateka ku mugabane w’u Burayi, kuko tariki 17 Ukuboza 2000 yatorewe kuba nyampinga w’u Bufaransa.

Sonia Rolland yagaragaje ko yakuranye na Gaël Faye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE