Somalia: Al Shabaab yagabye igitero ku kigo cya gisirikare

Muri Somaliya abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare n’abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu wa al-Shabaab ku wa Gatandatu.
Icyo kigo cya gisirikare cyitwa Busley kiri mu Karere k’Amajyepfo y’ahitwa Shabelle mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.
Abashinzwe umutekano bavuze ko icyo kigo cyafashwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab kumara igihe gito.
Bahateye bakoresheje abiyahuzi batwaye imodoka zirimo ibisasu biturikirizaho nkuko umusirikare wa Somaliya yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Gusa yanze ko amazina ye atangazwa kuko adafite uburenganzira bwo kuvugana n’itangazamakuru.
Yavuze ko abasirikare barindwi ba Leta baguye muri icyo gitero cyahitanye n’abarwanyi 10 ba Al-Shabaab. Abaturage babibonye bavuze ko Al-Shabaab yatwise imodoka za gisirikare izindi ikazitwara
Al Shabaab yasohoye itangazo yigamba icyo gitero. Yavuze ko yishe abasirikare 57 ba Leta. Uyu mutwe uhora utanga imibare iruta itangazwa na leta. Abategetsi bo muri Somaliya ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri iki gitero.
Umutwe wa Al Qaeda ufitanye isano na Al-Shabaab umaze imyaka hafi 20 ugerageza guhirika ubutegetsi buriho muri Somaliya kugirango ushyireho leta igendera ku mategeko n’amahame ya kiyisilamu
Mucoma says:
Werurwe 24, 2024 at 1:44 pmSomaliya
Niyi
Gusabirwa.
Monkey says:
Werurwe 24, 2024 at 3:48 pmSomariya
Niyo
Gusabirwa
Kuko
Ubugizibwanabi
Buhabera
Burengeje
Urugero.