Sobanukirwa zimwe mu mpinduka zigaragara mu itegeko rigenga abantu n’ umuryango

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Itegeko rigenga abantu n’umuryango uko rigenda rinozwa, hari ingingo zishyirwamo impinduka binyuze mu bugororangingo, zikanozwa bijyanye n’ibihe.

Zimwe muri izo mpinduka zagaragajwe ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa HAtatu tariki 29 Gicurasi 2024, yatoraga itegeko rigenga abantu n’ umuryango.

Impinduka zigaragaramo hari ukuba umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa (21) ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.

Mbere itegeko ryagenaga gusa ko imyaka yo gushyingirwa ari 21, nta rengayobora ryabagaho.

Ubusanzwe abantu bajya gushyingirwa mu mategeko habaga harimo ivangamutungo risesuye, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.

Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.

Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe basezeranye ivangamutungo rusange bataramara imyaka itanu babana, urukiko rushobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho.

Indi mpinduka ni uko mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, Urukiko rushobora gutegeka ko agaciro k’ibyangijwe n’umwe mu bashyingiranywe ndetse n’imyenda yafashe mbere cyangwa nyuma y’ishyingirwa akaba atarayigaragarije uwo bashyingiranywe bibarirwa mu mugabane we.

Ni mu gihe ubusanzwe bombi bishyuraga uwo mwenda mu buryo bungana, bakawishyura bafatanyije.

Mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe cyangwa bombi.
Agaciro kabarirwa hagati ya 10% na 39% by’umutungo bungutse.

Impinduka muri gatanya, zatekerejweho kubera ko abashakanye basabaga gatanya bagiye biyongera.

Nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana naho mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.

Ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano cyari ugutandukana burundu kw’abashakanye nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021/2022, aho muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE