Sobanukirwa Indwara ya ‘Postpartum Depression’ itera umubyeyi kwanga umwana

Postpartum Depression ni indwara yibasira ababyeyi nyuma yo kubyara aho itera umubyeyi kwiyanga, kwiheba agahinda gakabije n’amarira ndetse akumva n’umwana yabyaye atamushaka akaba yamwima n’ibere.
Impuguke mu Bumenyi ku mitekerereze n’imyitwarire ya muntu zigaragaza ko indwara ya Postpartum Depression ari imwe mu ndwara zo mu mutwe (Mental Disorders) ikaba ari indwara nkuko izina ryayo ribisobanura. Depression bivuze agahinda gakabije, na postpartum bisobanuye igihe gikurikira kubyara.
Munezero Elie, ni impuguke mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu, akaba umuforomo wakoze mu kwita ku babyeyi n’ibindi bijyanye nabo (Consultation pre-natale, accouchement..), akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Urubyiruko cy’umuryango w’Abagide mu Rwanda ( Association des Guides du Rwanda), mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagaragaje ko Postpartum Depression ihangayikisha ababyeyi ndetse ituma bata umutwe bitewe n’impamvu zitandukanye.
Yagize ati: “Umubyeyi ashobora kuba afite ubwoba ko nubwo abyaye atazabasha kurera umwana ngo avemo umubyeyi nyawe uboneye. Akenshi rero nyuma yo kubyara n’ubundi ibintu bishobora guhinduka bigahindura cyane imitekerereze. Hari abantu baba basanzwe mu buzima bahangayitse, batabayeho neza, batanyuzwe n’uko babanye n’umuryango, amikoro make, inzangano, rero hakaba n’imisemburo yirema mu mubiri ikazana amarangamutima yo kwiheba, ubwoba, agahinda n’amarira mbese umubyeyi akumva atakikunze, ndetse akaba yumva n’umwana yabyaye atamushaka. Hari n’abamwima ibere, hari abihekura, hari byinshi bibabaje bishobora kuba ku muntu ariko nyine ni uburwayi buba bwabiteye.”
Akomeza avuga ko akenshi iyi ndwara itangirira mu gusama inda kuko hari abazisama batabiteguye bikabagora kwiyakira ndetse bamwe bikanabaviramo kujugunya abana nyuma yo kubyara.
Yagize ati: “Bitangira uwasamye inda atibabarira kubera ko aba ayisamye nta gahunda wenda ayitewe n’uwo badafitanye icyerekezo akenshi aba yarahangayitse cyane ahisha inda, akagerageza gushakisha ibisubizo ntawumwumva, hari n’uba yarashatse kuyikuramo ikanga ntivemo agata umutwe nyuma rero umwana wavutse akamujugunya ariko burya mu bata abana haba harimo ababa bafite ubwo burwayi bwa Postpartum Depression.”
Munezero akomeza avuga ko ibimenyetso by’iyi ndwara birimo umunaniro udasanzwe, kwicira urubanza cyangwa kutibabarira, ubwoba bukabije bwo kwitwa umubyeyi no kwiheba. Gusa mu gihe igaragaye umubyeyi akitabwaho irakira ariko ishobora no kumwibasira ukwezi kose cyangwa kukanarenga.
Agaragaza ko kwita ku uyirwaye bijyana no kuganirizwa n’abantu bamufitiye urukundo bakamuhumuriza bikaba byiza cyane ari abantu babifitiye ubumenyi buhagije baba abaganga yewe byaba na ngombwa mu hakenewe imiti akayihabwa mu gihe kwitabwaho no kuganirizwa bitatanze umusaruro.
Yongeyeho ko abita ku mubyeyi warwaye atyo batagomba kwirengagiza ko umwana nawe muri icyo gihe aba akeneye kwitabwaho kurushaho kuko aba ameze nkuwabuze umubyeyi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Postpartum Depression yibasira abagore aho 1 muri 7 babyaye aba ayirwaye.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buri mwaka abagore 900 000 barwara iyi ndwara nyuma yo kubyara, mu gihe muri Australia 40% muri bo batangira kuyirwara nyuma yo kumenya ko batwite.
