Sobanukirwa ibirebana n’abafite hoteli kuri Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Abafite hoteli ziherereye ahagenewe kwagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bari mu rujijo kuko batarabona itangazo ribamenyesha uko bizagenda, niba zizakomeza kuhakorera cyangwa se zigomba kwimurwa mu gihe kwagura iyo pariki bizaba byatangiye.

Ibi bibazo byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo baherutse kugirana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Hoteli zikekwa kuba ziri imbere cyangwa hafi y’aho imbibi za pariki zizanyuzwa zirimo Bisate Lodge, Mountain Gorilla View Lodge na Singita Kwitonda Lodge.

Muvunyi Paul, nyiri Mountain Gorilla View Lodge, yagaragaje impungenge ku ngaruka kwagura pariki bishobora kugira ku bikorwa by’ubukerarugendo.

Yabwiye itangazamakuru ko igice cy’imitungo ye kiri mu gace kagenewe kwagurirwamo pariki.

Yibajije uko abashyitsi n’abakozi bazitabwaho mu gihe lodge yaba iri mu gice cya pariki.

Ati: “Twabyumvise gusa mu magambo y’abantu. Ese tuzaba dukorera muri pariki, hafi y’ingagi? Urujya n’uruza rw’abashyitsi ruzasaba iki, mu gihe uruhushya rwo gusura ingagi rutangirwa ku madolari y’Amerika 1500? Ese n’abakozi ba hoteli bazasabwa kwishyura?”

Manzi Kayihura, Umuyobozi Mukuru wa Wilderness Rwanda, icunga Bisate Lodge, na we yagaragaje izo mpungenge, ashimangira ko RDB itaratangaza ku mugaragaro ibizakurikiraho mu gihe Pariki izaba yatangiye kwagurwa.

Yavuze ko bafite impungenge ko kwimura ibikorwa byabo bishobora kuzabatwara ikiguzi kiri hejuru cyane.

Ati: “Tugomba gutegereza tukareba,”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Murerwa Irène, yavuze ko umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, utagamije kwimura ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagize ati: “Nta bikorwa by’ubucuruzi tuzakoraho, ibyo tuzageraho ntabwo ari byinshi ntibirenze bine cyangwa bitanu.”

Ku bijyanye n’aho abashyitsi ba hoteli bashobora gusabwa kwishyura amafaranga yo gusura ingagi kubera ko baba bari muri pariki, Murerwa yahakanye ayo makuru.

Ati: “Ntibizaba bityo. Ingagi ntizizajya mu nyubako za hoteli. Ni inyamaswa zifite ubwenge kandi zizi aho ziba.”

Impamvu yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Inzego zishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda zivuga ko umushinga wo kwagura Pariki uzashorwamo asaga miliyari 367 z’amafaranga y’u Rwanda (wa miliyoni 255 z’amadolari ya Amerika), ugamije kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa, no guteza imbere abaturage.

Kugeza ubu izo nzego zigaragaza ko ikihutirwa ari ukubungabunga urusobe rw’ibidukikije rukenewe n’ingagi zo mu misozi miremire ya Virunga, ziyongera ku bwinshi muri iki gihe n’izindi nyamaswa.

Abafite hoteli kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bagaragaje impungenge ku kuyagura
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE