Sobanukira bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu mibereho ya muntu ahura n’ibyiza bikamunezeza, ariko kandi anahura n’ibimubabaza rimwe na rimwe akananirwa kubyakira, bikamuviramo guhungabana bitewe n’impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu ni ibihe umuntu anyuramo bimuremereye nk’intambara, Jenoside, amakimbirane, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuganga ushinzwe kwita, gufasha kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, Muhoracyeye Olivette yagaragaje bimwe mu byatera uburwayi bwo mu mutwe kandi ko uburwayi bwose buzanwa n’impamvu, n’uburwayi bwo mu mutwe buza kubera impamvu.

Muhoracyeye yasobanuye bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe.

Intambara

Yavuze ko muri rusange ahabaye intambara ndetse by’umwihariko Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bikomeye, muri Jenoside byasize ibibazo bitandukanye by’ihungabana.

Yagize ati: “Ibibazo biremetrye harimo intambara, Jenoside, muri Jenoside hari abafashwe ku ngufu, abangijwe ku mubiri barakomeretswa na n’ubu baracyabifite ku mubiri.

Hari ubasha gucungana nabyo, umubiri ukabyakira ntibimutere ikibazo, hakaba n’undi byanga akagaragaza ihungabana, cyangwa twagera mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akongera kubibona nk’ibiri kuba.”

Amakimbirane yo mu muryango

Yasobanuye ko amakimbirane yo mu muryango, y’abashakanye. Yaba intandaro y’uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Amakimbirane yo mu muryango yatera uburwayi bwo mu mutwe kuko icyo gihe bashobora guhohoterana mu buryo butandukanye, ashobora guhohoterwa mu buryo bw’amarangamutima bivuze ko abo babana bashobora kubwirana amagambo amutesha agaciro, amubwira amagambo amukomeretsa ku buryo na we ubwe atangira kwitakariza icyizere cyo kubaho, akaba yakumva kubaho ntacyo bimaze.”

Yakomeje asobanura ko muri ayo makimbirane yo mu muryango usanga hazamo gufatwa ku ngufu cyangwa umuntu akabana n’agahinda atabasha kujyana hanze ngo asobanure.

Ati: “Urugero hari abana dukurikirana usanga baragize ikibazo cy’ihungabana aho umwe mu bashakanye yishe undi, usanga abo bana bahora bafite ubwoba kubera ubwo bwicanyi buba bwarabaye mu muryango.”

Uburwayi bukomeye

Muhoracyeye avuga ko uburwayi budakira cyangwa umuntu abana igihe kirekire nka kanseri, diyabete n’izindi hari igihe umuntu atabasha kwakira ubwo burwayi.

Yagize ati: “Ugatangira Kubona ejo hazaza nta hahari, akitakariza icyizere, akabaho mu buzima budashobora kumuryohera, akagira agahinda gakabije.”

Yagarutse no ku bakundana, ati: “Ugasanga abari barizeye kubana, bitewe n’uburyo imibanire yabo yari imeze, bitakomeza umwe akiyahuza ibiyobyabwenge, bikabazanira uburwayi bwo mu mutwe.”

Ibiyobwabwenge

Ibiyobyabwenge biza ari ikimenyetso cy’ufite uburwayi bwo mutwe usa n’ushaka gushaka igisubizo.

Yagize ati: “Kubinywa  byangiza imitekerereze ya muntu  cyane ananirwa kwigenzura yaba ari mu mitekerereze, agatangira kwica akazi yari asanzwe akora, akabangamira abandi, gusesagura bikazana  amakimbirane.”

Muhoracyeye Olivetete yabigarutsemo mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025 kuri RBA.

Ibimenyetso bigaragaza ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ibimenyetso bisa n’aho abafite uburwayi bwo mu mutwe bahuriyeho harimo kuba abenshi usanga baratakaje icyizere cyo kubaho.

Muhoracyeye yagize ati: “Usanga baratakaje uburyohe bw’ubuzima, bagatakaza gukunda ibyo bari basanzwe bakunda, ugasanga ntagikunze inshuti ze, kubonana nazo, kujya ku kazi, kunanirwa gusinzira, guhora yigunze, kubura ubushake bwo kurya, aho umuntu ajya muri ubwo bwigunge, agahunga abanda, agatangira kugira ibitekerezo byo kwiyahura, hari ubishyira mu bikorwa, ariko hari n’abandi babitekereza gutyo.”

Nyamara ku kigero cyo hejuru ya 80% y’indwara zo mu mutwe zakumirwa cyangwa zikavurwa zigakira zitarazahaza umurwayi igihe badatereranwe, ahubwo bakegerwa bagahumurizwa kuko ikibazo umuntu yari afite yumva ko hari undi umufasha kugiha umurongo kigakemuka.

Kwita ku kuvuza uwahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, hirindwa kumutererana kuko akenshi iyo avuwe kare arakira bigatuma ingaruka mbi zari kuzamugeraho ndetse n’ umuryango wose muri rusange zigabanyuka.

Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima mu 2018, bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’indwara zo mu mutwe zitangira umuntu ari mu kigero cy’imyaka 14, mu gihe bitatu bya kane byazo ziza umuntu ari mu myaka 20. 

Bugaragaza kandi ko ibibazo byo mu mutwe byarushijeho kwiyongera mu mwaka 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyibasiraga Isi.

Ibarura rusange rya 5 ryakozwe mu mwaka 2023 ryagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare abangana na 2,661 bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima OMS ryo ritangaza ko kubaho neza ari ukubaho utababara, udafite ikibazo mu mibanire n’abandi, nubwo bitoroshye kubaho umuntu adahura n’ibibazo, nanone nta buzima bushoboka igihe adafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE