Siporo Rusange, urugero rw’u Rwanda amahanga yifuza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuzima n’imibereho myiza bya muntu ni isanga n’ingoyi n’umutekano w’ahamukikije ndetse n’imyitwarire agira mu bikorwa bya buri munsi. Gukora imyitzo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha umubiri gusukura umubiri, kwinjiza umwuka mwiza, kurwanya indwara zitandura (NCDs) kugira impagarike ikomeye n’izindi nyungu nyinshi ku buzima.

Kuri Siporo Rusange ikorwa kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali ikaba ikomeje no kwagukira mu yindi mijyi y’u Rwanda, irenze kuba abantu bunguka ku giti cyabo gusa bikagera no ku gutabara umubumbe n’abatuye Isi, ari na yo mpamvu abanyamahanga bageze mu Rwanda bagenda bafite umugambi wo guharanira ko yatangizwa mu bihugu byabo.

Mu gihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika yibanda ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima n’imibereho bya muntu, abanyamahanga bahageze kare bifatanyije n’Abanyakigali muri Siporo Rusange (Car Free Day) yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki ya 5 Werurwe 2023.

Muri bo harimo Umuyobozi ushinzwe Ubuzima rusange no kwimakaza ubuzima buzira umuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr Adelheid Onyango, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Amref Health Africa  Dr Githinji Gitahi bari baherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Yvan Butera.

Madamu Jeannette Kagame na we ntiyacitswe kuko yifatanyije n’abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali.  

Umwe mu banyamahanga bitabiriye iyo Siporo Rusange yagize ati: “U Rwanda rwatanze urugero rwiza, gusiga Imodoka mu ngo bikagabanya kwanduza ikirere ni ukwimakaza umwuka mwiza, abantu bagakora  imyitozo ngororamubiri birinda umubyibuho ukabije n’indwara zitandura. Bijyana no gusuzuma bihoraho mu gihe iyi siporo irimo gukorwa. Iki gikorwa gikwiye kwagurwa muri Afurika yose mu kongera ubuzima buzira umuze mu baturage.”

Minisitiri w’Ubuzma Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko Siporo Rusange atari cyo gikorwa u Rwanda rufite mu kurwanya indwara zitandura (NCDs) nubwo ari cyo cyamenyekanye kurusha ibindi, kikaba urugero rwiza.

Yagarutse ku ntego za Siporo Rusange agira ati: “Iyi gahunda ifite intego zitandukanye: iya mbere ni ubukangurambaga bw’uko imijyi minini itahariwe gusa kugendwamo n’ibinyabiziga byanduza ikirere. Imijyi yagenewe guturwamo n’abantu bafite ubuzima buzira umuze. Bakwiye kuryoherwa n’ikirere cyiza cy’umujyi utoshye kandi utekanye.

Ibyo byatangiye kugerwaho binyuze mu guhagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga guhera saa moya kugeza saa yine byose bikaba bikorwa kabiri mu kwezi mu guharanira ko abatuye Umujyi bakwishimira gukora imyitozo ngororamubiri kandi kuri ubu batangiye kuryoherwa na byo.”

Yagaragaje ko Impamvu ya kabiri bijyanye no kubungabunga amagara hirindwa umubyibuho ukabije ujyana n’indwara zitandura ziganjemo iz’umutima, diyabete, kanseri.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yashimangiye ko mu Rwanda, muri Afurika no ku isi hose indwara zitandura zigabanyuka mu gihe izitandura zo zikomeza kwiyongera kubera ko abantu batanoza uburyo bw’imibereho ibarinda izo ndwara kubera akamenyero mu mirire, mu minywere, kutinyeganyeza n’ibindi.

Yagaragaje ko muri rusange umuntu mukuru asabwa gukora nibura imyitozo ngororamubiri y’iminota 30 ku munsi, akanywa amazi meza ahagije, akabungabunga isuku ku mubiri we n’ahamukikije, indyo yuzuye no gusinzira nibura amasaha umunani ku munsi.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 6, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE