Siporo cyangwa Showbiz si ikirwa na ho ubutabera bugerayo- RIB

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwibukije abanyamakuru b’imyidagaduro (Showbiz) n’aba siporo kuzirikana no gukora kinyamwuga kuko ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera iyo bibaye ngombwa.
Hashize iminsi hagaragara abantu binubira bimwe mu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, abakora amakuru y’imyidagaduro no muri siporo, ku buryo abenshi bemeza ko ari bimwe mu bikorwa bishobora kuba bigize ibyaha.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yongera kwibutsa abanyamakuru bagonganisha abantu kubihagarika.
Yagize ati: “Si ukwivanga muri social media, showbiz, ariko ni ko kazi kacu ko kuburira no gukumira, muzi ibyari bitangiye mu minsi ishize byari biri mu bahanzi, ubu biri muri siporo ariko ntabwo tuzabyemera. Showbiz cyangwa siporo ntabwo ari ikirwa na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo byanze bikunze iyo bibaye ngombwa.”
Dr. Murangira avuga ko abanyamakuru ko badakwiye gufata uruhande bagamije gusebya umuntu kuko bidakwiye.
Ati: “Abantu bakwiye gutandukanya kuba umufana no kuba umuhuriga, iyo ngufana ndagushyigikira nkamamaza ibikorwa ukora, umuhuriga we ntiyamamaza ibikorwa byawe ahubwo yataka urundi ruhande, agira ngo abigukorera kandi birangira nabi kuko uwo afana ntabwo aba yamutumye.”
Umuvugizi was RIB avuga ko ibyo abo banyamakuru bakora bakwiye kubihagarika kubera inshingano z’itangazamakuru atari uguhanganisha abantu.
Ati: “Turabizi neza ko umunyamakuru agomba kuba intangarugero, ntakwiye kuba umusemburo w’amatiku, amakimbirane cyangwa w’ikibi cyose bishingiye ku kibi yavuze n’uwo yakivuzeho, kandi kuvuga ibintu ku muntu bishibora gutuma agirirwa nabi. Turasaba abantu kubyirinda muri showbiz, social media n’ahandi.”
Umwaka wa 2024 waranzwe n’amakimbirane ya hato na hato hagati y’abahanzi, abajyanama, abashinze studio z’imiziki, bigera no mu baraperi.
Buri wese wabonaga uko avugira imbere y’itangazamakuru, yavugaga uko ashaka mugenzi we, abandi bakabinyuza mu ndirimbo mu rwego rwo kwihimura kuri mugenzi we.
Hari ibyagiye bigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ugasanga rimwe bamwe banatukana.
Amwe muri ayo makimbirane ni ayagaragayemo Bruce Melodie na The Ben yatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishyira mu matsinda bakajya bahangana ubwabo, Yago n’abarimo Dj Briane, Djihad, Jacky, n’izindi ngero zatumye havuka amatsinda arimo iryiswe Big Energy ry’abari abashyigikiraga Yago.
Abaraperi nka Zeo Trap na Ish Kevin bagiranye amakimbirane batangira kujya batongana babinyujije mu ndirimbo, kugeza ubwo wasangaga abafana babo biteguye kumva indirimbo umwe yashyize ahagaragara kugira ngo bumve ibyo yasubije mugenzi we.
Ibi byose kugira ngo bihagarare byagiye byinjirwamo n’inzego zitandukanye hakabaho kwihaniza ababirimo ndetse indirimbo zimwe zinasibwa ku mbuga nkoranyambaga.
Hari bamwe mu banyamakuru bagiye batabwa muri yombi bazira gukoresha imbuga nkoranyamabaga nabi n’ibindi byaha bifitanye isano no gusebanya bitwikiriye umutaka w’itangazamakuru ariko ridakozwe kinyamwuga.
Abakurikiranywe n’ubutabera barimo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, watawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024 akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Nibishaka Théogène watawe muri yombi tariki ya 28 Ukuboza 2023, yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Byavugwaga ko yabikoreye ku Muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV.
Tariki 16 Ukwakira 2023, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Nkundineza Jean Paul, akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube, birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.
Aba hamwe n’abandi ni bo RIB ishingiraho yibutsa abantu gukomeza kwigengeseraa mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga birinda gukora ibigize icyaha.
Bimwe mu byaha RIB ivuga ko bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, mu myidagaduro no muri Siporo, birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo n’ibindi.
