Singida Black Stars izacakirana na Rayon Sports yageze i Kigali (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Singida Black Stars yo muri Tanzania yageze i Kigali, aho izakirwa na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nzeri 2025.

Kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho yavuze ko baje mu Rwanda guhatana. 

Ati: “Intego yacu ni ukujya mu matsinda, ntituje mu Rwanda mu biruhuko ahubwo tuje guhatana. Barashaka intsinzi kandi natwe turayishaka. Uzaba ari umukino w’agapingane.”

Iyi kipe iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup 2025 yazanye na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Khalid Aucho, Clatous Chama, Deus Kaseke na Elvis Rupia. 

Rayon Sports izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation uteganyijwe ku wa  Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025 saa Moya z’Ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino uwo kwishyura uzabera muri Tanzania, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw ahasanzwe, 10000 Frw VIP n’ibihumbi 70 Frw na ho VVIP n’ibihumbi 200 Frw.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE