Sheebah yanenze abasohoye indirimbo ye nshya mbere y’uko ayisohora

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ko indirimbo ye nshya yise ‘Somebody’ yasohowe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye amasaha make mbere y’igihe cyari giteganyijwe, anenga abakoze ibyo.

Sheeba Karungi agarutse mu muziki nyuma y’uko yari amaze igihe yarafashe ikiruhuko kubera impamvu zijyanye no kubyara.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzi uherutse kubyara umwana w’umuhungu yatangaje ko yagarutse mu muziki yanagarukanye indirimbo nshya yise ‘Somebody’

Yanditse ati: “Indirimbo yanjye nshya nise ‘Somebody’ yageze ku mbuga zanjye zose nshyiraho ibihangano byanjye, ariko hari umuntu wayishyize ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko nyisohora, ariko ubunyamwuga muri uyu muziki bwagiye he koko? Mushobora kwizera icyo kintu koko! Rata abakunzi b’ibihangano byange mukomeze muyirebe, twibutse abaturwanya ko hari Imana.”

Ubwo yari mu kiganiro ku ya 17 Nzeri 2024, Sheebah Karungi yatangaje ko ashobora kuba ahagaritse umuziki mu gihe runaka. Icyo gihe yabajijwe uko bizagendekera abakunzi b’ibihangano bye mu gihe azaba ari mu kiruhuko nk’uko yari abitangaje asubiza ko azaba awukora mu bundi buryo.

Icyo gihe yagize ati: “Nyuma y’igitaramo ndimo guteganya mu kwezi gutaha nzafata ikiruhuko mu bijyanye n’umuziki, umuziki wo nzakomeza kuwukora mu bundi buryo, Ndabizi neza ko abakunzi b’umuziki batazicwa n’irungu.”

Sheebah Karungi agarutse mu muziki nyuma y’igihe cy’amezi 8 amaze kwibaruka Imfura y’umuhungu yise Armil, yaherukaga gushyira indirimbo ahagaragara mu Ukwakira 2024 yise Neyanziza yari ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana.

Sheebah Karungi ashyize indirimbo nshya hanze nyuma y’amezi 8 abyaye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE