Shampiyona y’Isi y’amagare: Hateguwe irushanwa ryo kwishimira ubwiza bw’Urw’imisozi 1000

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Mu gihe habura iminsi 20 u Rwanda rw’imisozi 1 000 rukakira Shampiyona y’Isi y’amagare, mu Mujyi wa Kigali hateguwe irushanwa ‘Kigali 2025 Social Ride’ rigamije kwidagadura no kwishimira ubwiza bw’u Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Abategura Shampiyona y’Isi y’amagare bashishikariza abantu kwitabira iri rushanwa riteganyijwe ku wa 20 Nzeri 2025 guhera saa sita (12:00 pm) kugeza saa munani (2:00 pm).

Ni irushanwa rizabanziriza Shampiyona y’Isi y’amagare izabera muri Afurika ku nshuro ya mbere by’umwihariko mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Ubutumwa bwa UCI Kigali 2025 bugira buri: “Buri wese ahawe ikaze muri iri rushanwa rya ‘Kigali 2025 Social Ride’ hatitawe ku kigero cy’imyaka.

Turashishikariza abantu ku giti cyabo, inshuti n’imiryango kwitabira irushanwa rizatangirira rikanasoreza kuri Kigali Convention Center.”

Abazaryitabira bazasiganwa ibirometero 15 harimo kuzamuka imisozi ya Kigali na Kimihurura.

Abategura irushanwa batangaza ko Polisi y’u Rwanda izafasha abasiganwa kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza.

Kwitabira irushanwa ni ubuntu kandi abazaryitabira bazagenerwa umwanya wo kurushaho kuruhuka neza no kureba ubwiza bw’u Rwanda rw’imisozi igihumbi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE