Shampiyona y’Isi y’Amagare: Abikorera basabwe gutanga serivisi inoze

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yasabye abikorera gutanga serivisi inoze mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare kuva tariki 21 kugeza tariki 28 Nzeri 2025.
MINICOM itangaje ibi mu gihe u Rwanda ruzakira ibihumbi by’abazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikomeza igira iti: “Igihe cy’isiganwa ni amahirwe akomeye yo gukora ubucuruzi no gutanga serivisi zinoze ku bazaryitabira, abasura u Rwanda ndetse n’abazaba bari kurireba umunsi ku wundi.”
Kubera imihanda imwe n’imwe izajya iharirwa abasiganwa, yasabye abikorera gushyira mu bubiko ibicuruzwa bihagije kugira ngo igihe imihanda bakoreshaga izaba ifunze, bitabangamira imirimo yabo.
Mu gihe bibaye ngombwa ko abikorera batwara ibicuruzwa, MINICOM irabashishikariza gukora ingendo nijoro.
Ingendo ku batwara amakamyo, zizajya zikorwa mu masaha y’ijoro. MINICOM ikomeza igira iti: “Uruhare rw’abikorera rurakenewe kugira ngo iri siganwa rizagende neza.”
Ibihumbi by’abashyitsi bazaba bari mu Rwanda
Abakomiseri n’abandi bazaba bari gukurikirana imigendekere myiza y’isiganwa bazaba bageze ku 5 000, mu gihe abashyitsi bazasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi umunani bazarenga 15 000.
Abanyamakuru batandukanye bazaba bahawe uburenganzira bwo gukurikirana iyi mikino. Aba bazaba bagera kuri 700 baturutse mu bitangazamakuru byo mu bihugu 124.
Shene za televiziyo zigera kuri 80 zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 300 bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Abazakurikirana amakuru y’iri siganwa kandi banyuze ku mbuga nkoranyambaga byitezwe ko bazaba basaga miliyoni zirindwi, mu gihe abarenga miliyoni 1,5 bazaba babikurikirana ku rubuga rwa UCI.