Shakib Cham Lutaaya yasubije abamwikomye ku mbuga nkoranyabaga

  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 23, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umukinnyi w’iteramakofe, akaba n’umushoramari ukomoka muri Uganda Shakib Cham, umugabo wa Zari Hassan wavuzwe imyaka myinshi mu rukundo na Diamond Platnumz, yasubije abamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko nta muhanzikazi n’umwe wo muri Kenya azi ko n’abahari ari ababyinnyi gusa, ibyateje impaka ndende mu bakunzi b’imyidagaduro muri icyo gihugu.

Byatangiye ubwo Shakib Cham yavugaga ko atazi na rimwe umuhanzi w’umugore ukomoka muri Kenya, ibintu byafashwe n’abatari bake nko gusuzugura urwego rw’umuziki w’icyo gihugu. Mu magambo ye yatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2026, yagize ati: “Ntabwo ndumva umuhanzi w’umugore wo muri Kenya. Abenshi mu bagore bari mu myidagaduro baba ari ababyinnyi gusa, wenda.”

Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, atuma benshi mu Banyakenya batangira kumwibasira bamwibutsa ko igihugu cyabo gifite abahanzi b’abagore bageze kure, bamwe bakaba baranegukanye ibihembo bikomeye ndetse bakamenyekana no ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’umunsi umwe gusa w’iyo myitwarire y’abamunenga, ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, Shakib yongeye kwifashisha imbuga nkoranyambaga agerageza kwisobanura, yemera ko hari nibura abahanzi babiri b’abagore bo muri Kenya azi.

Yagize ati: “Nyuma yo kubwira Abanyakenya ko ntazi abahanzi b’abagore babo, bamaze umunsi bansubiza cyane. Yego, wenda nzi Nadia Mukami na Tanasha Donna gusa. Abo ni bo gusa! none nimutuze.”

Aya magambo asa n’agerageza kugabanya umwuka mubi wari umaze gufata intera, nubwo bitaramenyekana neza niba byanyuze abamunengaga.

Nubwo Shakib Cham yemeye ko azi aba bahanzi babiri, amagambo ye ya mbere aracyakomeza guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi mu Banyakenya bakomeje gushimangira ko igihugu cyabo gifite abahanzi b’abagore benshi bafite impano, bakwiye kumenyekana cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Shakib yashakanye na Zari Hassan muri Mata 2023 nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz bavuzwe mu rukundo imyaka irenga 4 bakabyarana abana babiri
  • MICOMYIZA BARINDA FIDELE
  • Nyakanga 23, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE