Abasaga 1000 baboneye abakunzi ku rubuga rwa Murandasi rwa ‘Burikantu na Buringuni’
Urubuga rwa Internet, Kundwa.com, rwashinzwe n’abanyarwenya bakaba n’abahanzi b’indirimbo Mwitende Abdulkalim uzwi nka Burikantu na Iradufasha Alain Marcelin uzwi nka Buringuni, rugamije gufasha abantu, by’umwihariko Abanyarwanda, kubona abo bakundana, rumaze gukundaniraho abantu 1002.
Ku Isi hose, ikoranabuhanga rimaze guhindura uburyo abantu bahura bagashaka abo babana. Mu gihe hari ibihumbi by’imbuga zihuza abashaka abakunzi, u Rwanda na rwo rwatangiye kugira uburyo bwihariye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gufasha abantu kubaka umubano binyuze kuri Kundwa.com.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Burikantu yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uru rubuga cyaturutse ku bumenyi mu ikoranabuhanga we na mugenzi we basanzwe bafite.
Yagize ati: “Twembi twize amasomo y’Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science), ariko tubona gukora ibyo twize bisaba ubushobozi burenze. Twabanje kubushaka, bumaze kuboneka duhitamo gukora ibyo twize. Turavuga tuti: ‘Reka dukore urubuga ruzajya ruhuza abashaka abakunzi ariko badafite umwanya wo guhura n’abantu benshi ngo babone uwo bakundana’, ari rwo Kundwa.com.”
Burikantu yavuze ko uyu mushinga bawutekerejeho mu mwaka wa 2021, ariko ushyirwa mu bikorwa mu 2026, kuko babanje kuwunonosora kugira ngo ugabanye ibibazo abarukoresha bashobora guhura na byo.
Yakomeje ati: “Gukoresha uru rubuga biroroshye. Ugomba kuba nta mukunzi ufite, ukajya kuri murandasi ukandika Kundwa.com, ugakurikiza amategeko n’amabwiriza ariho, ugashyiraho amafoto n’imyirondoro yawe. Ab’igitsina gabo bishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2 000 Frw), naho ab’igitsina gore ni ubuntu, mu rwego rwo kubashishikariza kurwitabira.”
Hafashwe ingamba zo kurinda umutekano w’abarukoresha
Burikantu yavuze ko uru rubuga rwubatswe ku buryo rugabanya ibyago by’abarukoresha bahura n’abagizi ba nabi biyitirira abashaka abakunzi.
Yagize ati: “Twabitekerejeho dusanga abagizi ba nabi bashobora kwiyitirira abantu bashaka abakunzi, bagahura n’abo bahuje bakabahemukira. Twahisemo gukebura abarukoresha dukoresheje amashusho umuntu abona akimara kwinjira ku rubuga.”
Yakomeje avuga ko ayo mashusho yibutsa abarukoresha ko igihe bahuye n’umuntu bwa mbere badakwiye guhurira ahantu hiherereye, ahubwo bakabanza guhurira ahantu hahurira abantu benshi.
Yagize ati: “Ayo mashusho amukebura ko naramuka ahuje n’umuntu, badakwiriye guhurira mu bwihugiko, ahubwo bagomba guhurira mu ruhame kugira ngo babanze barebe ko koko uwo muntu atari mubi. Kandi si kuri Kundwa gusa; n’ahandi umugizi wa nabi ashobora kuba ari, ni byiza kugira amakenga igihe cyose ugiye guhura n’umuntu bwa mbere.”
Yongeyeho ko amakuru bwite y’abakoresha uru rubuga arindwa ku buryo buri wese aba afite ijambo banga rimurinda kwinjirirwa mu makuru ye n’undi muntu.
Ati: “Amakuru y’ibanga y’umuntu ku giti cye azarindwa bihagije kuri uru rubuga, kuko buri wese aba yifitiye ijambo banga rituma nta wundi wakwinjira mu makuru ye uko yiboneye.”
Burikantu yavuze kandi ko abantu bakwiriye kugirira icyizere uru rubuga rumaze ukwezi rushinzwe, kuko abarukoresha ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, ku buryo ufite ikibazo mu mikorere cyangwa imikoreshereze yarwo aba afite aho abariza.
Mu kwezi kumwe gusa, Kundwa.com rumaze gusurwa n’abantu barenga 4 000. Abarushyizeho bavuga ko bishimiye uburyo rwakiriwe, ndetse ko bamwe mu barukoresha bavuga ko rwabagabanyirije umwanya bakoreshaga bashaka abakunzi, bityo bakabona umwanya wo kwita ku mirimo yabo.
Burikantu ati: “Turebye abamaze guhurira kuri uru rubuga bagakundana bagera kuri 501(couples), ubwo n’ukuvuga abantu 1002 ubaze umuntu umwe muri babiri bakundanye.
Yavuze ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, uru rubuga ruzaba rufite porogaramu (Application) ikoreshwa kuri telefoni, haba ku zikoresha Android ndetse n’iza iPhone.
Mu 2025 urubuga rukora ubushakashatsi ku buryo bwo gufasha abantu gukundana binyuze kuri Murandasi rwitwa Online dating rwagaragaje ko ku Isi, urwego rw’imbuga na porogaramu zihuza abantu bashaka abakunzi rukomeje kwaguka, aho habarurwa imbuga na porogaramu zirenga ibihumbi 8 zikora uwo murimo.
Muri zo harimo izamamaye nka Tinder, Bumble, Badoo, Match.com, eHarmony, Hinge, OkCupid, Plenty of Fish (POF), Tantan na Muzz. Kuva zashingwa, izi mbuga zimaze gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni kubona abo bakundana cyangwa abo bashyingiranwa.
Muri uwo mwaka, Tinder yonyine yatangaje ko imaze gutuma uburyo bwo guhuza bantu ngo bakundane (Matches) miliyari 97, mu gihe Bumble ivuga ko imaze koroshya matches zirenga miliyari 3, naho Match.com ikavuga ko yafashije abantu barenga miliyoni 10 kubona abo bashakana cyangwa bakundana.