Sextantio, Hoteli mpuzamahanga ya gakondo ifunguwe mu Rwanda

Umwaka wa 2023 usanze urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda ku ntera ishimishije mu rugendo rwo kuzahuka mu ngaruka n’ingorane z’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ingendo mpuzamahanga mu myaka ikabakaba ibiri.
Igisata cy’ubukerarugendo mu gitangazamakuru CNN cyashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu n’ahantu hatandukanye hahebuje habereye gusurwa na ba mukerarugendo muri uyu mwaka wa 2023, cyane ko muri uku kwezi kwa Mutarama rwiteze ifungurwa ry’imwe muri hoteli z’akataraboneka ku Isi yitwa Sextantio igiye kugira ishami ryayo rya mbere muri Afurika ryubatswe rinarimbishwa mu buryo bwa gakondo.
Iryo shami riherereye mu kirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu ahaherera mu Karere ka Rusizi, hakaba hitezweho kuba kamwe mu duce nyaburanga duhuruza ba mukerarugendo baza gusura ibyiza by’u Rwanda.
Uwo ni wo mushinga wa mbere w’umushoramari Daniele Kihlgren hanze y’u Butaliyani uje gushimangira ubudasa bw’umuco nyarwanda. Iyo hoteli yitezweho guha akazi Abanyarwanda no gusaranganya amafaranga mu baturage bo ku kirwa cya Nkombo.
Sextantio izajya ifasha abayisura kwirobera amafi mu kiyaga mu ntera ingana na kilometero kare 2,590 aho bazajya bayoborwa mu twato duto dukoze mu biti, bikazajya bifasha abanyamahanga kwiga no kuba mu mibereho gakondo y’Abanyarwanda.
Ababishoboye bazajya basogongezwa ku nzoga y’ibitoki (Urwagwa), aho bazajya bibonera n’urusobe rw’ibinyabuzima birangwa ku kirwa cya nkombo, bitari inkoko, inka, ingurube n’ihene gusa.
Ku bazaba bifuza gusura ingagi na bwo bizaba byoroshye kandi bazajya boroherezwa kugerayo. Na none kandi Ikigega cyitiriwe Dian Fossey cyiteze kubona abashyitsi benshi basura ikigo cy’ubushakashatsi cyitiriwe Ellen DeGeneres cyatashywe mu mwaka ushize.
Abazasura u Rwanda muri uyu mwaka nanone bazaba bafite amahirwe yo gusura inyamaswa eshanu nini ziboneka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, kuzenguruka iyi Pariki mu bipurizo byogoga ikirere n’utundi dushya dushimisha ba mukerarugendo.
Ibindi bihugu n’ibyerekezo byashyizwe kuri urwo rutonde harimo Poland, Australia y’Iburengerazuba, Liverpool mu Bwongereza, Charleston muri South Carolina, Vilnius muri Lithuania, Fiji, Manaus muri Brazil, Thessaloniki mu Bugereki (Greece), Gothenburg muri Suwede (Sweden), Ras al-Khaimah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Laos, Gruyères muri Switzerland, Minneapolis muri Leta ya Minnesota (USA), Bogotá mu Karere ka Colombia, na Mustang Valley muri Nepal.
Haza kandi Umujyi wa Ottawa muri Canada, hakaza ahitwa Oaxaca muri Mexico, Belize, na Naoshima mu Buyapani (Japan). Ibindi bihugu by’Afurika biberewe gusurwa muri uyu mwaka hajemo Tanzania, Misiri na Uganda.














