Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu myanya, nyuma yo gusuzuma amadosiye yabo, bagasanga bujuje ibisabwa ngo buzuze inshingano kuri iyo myanya mishya bahawe, ari bo Mugabowagahunde Maurice, Nyirarugero Dancille na Dr. Mugenzi Patrice.
Aba bayobozi bahinduriwe imirimo ku itariki ya 10 Kamena 2023 ubwo hasohokaga itangazo ryashyizeho Maurice Mugabowagahunde kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Nyirarugero Dancille wari Guverineri w’iyo Ntara akagirwa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare CRDRC na Dr. Mugenzi Patrice wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda RCA asimbura Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.
Mugabowagahunde wemejwe na Sena kuba Guverineri ubwo yaganiraga na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, yasanze afite ubumenyi ku bikorerwa mu Nzego z’ibanze kandi yasabye Sena gukomeza kumuba hafi nk’Abasenateri.
Bamwemereye ko aho yahura n’imbogamizi yabahamagara ndetse n’Umusenateri akaba yamuhamagara.
Abasenateri babonye ko ubushobozi bwe buzatuma yuzuza neza inshingano ze nko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ashinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE.

Madamu Nyirarugero Dancille nka Komiseri muri RDRC, ku ya 14 Kanama Komisiyo yasuzumye dosiye ye nkuko biteganywa n’amategeko basanga yujuje ibisabwa bijyanye n’inshingano n’ibyo umukomiseri agomba kuba yujuje.
Mu biganiro yagiranye na Komisiyo ya Sena basanze afite ibyo azi kuri iyo Komisiyo yagizwemo Komiseri, anabagaragariza ko azibanda ku gufasha abagenerwabikorwa muri rusange ngo barusheho kwiyumva mu muryango nyarwanda.
Azarushaho gukora igishoboka ngo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagire uruhare mu kubaka igihugu, ateza imbere inyigisho bahabwa bareka kuba mu mitwe yitwaje intwaro akanabereka ibyiza byo kuba mu gihugu cyabo.
Dr. Mugenzi Partice yemejwe na Sena kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA nyuma ya Raporo ya Komisiyo yaganiriye nawe ku bijyanye n’amakoperative, isanga afite ubumenyi buzamufasha gukorana n’amakoperative, akuzuza inshingano ze, itanga umwanzuro ko abishoboye.
Azibanda ku guteza imbere amakoperative, kuyagenzura, kuyandika akaba moteri iteza imbere abaturage. Yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, akanagira ibigo bimwe na bimwe inama n’ibindi.
Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH


