Scotland yemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 11.9 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda ruri mu bihugu bitatu by’Afurika Igihugu cya Scotland mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) cyemereye ibihugu bitatu birimo u Rwanda, inkunga ya miliyoni 24 z’Amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umuyobozi wa Guverinoma ya Scotland Humza Haroon Yousaf, iyo nkunga yemerewe u Rwanda, Malawi na Zambia mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere binyuze mu bigega mpuzamahanga nterankunga by’u Bwongereza. 

Bivuze ko mu myaka itatu iri imbere u Rwanda ruzakira inkunga ya miliyari zisaga 11.9 z’amafaranga y’u Rwanda, nka kimwe mu bihugu by’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyo nkunga igiye gutangwa  mu mushinga u Bwongereza bwatangije ku wa Kane wo guharanira ubutabera mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Humza Yousaf yavuze ko ibyo bihugu uko ari bitatu biheruka kwibasirwa n’ingaruka kurusha ibindi bihugu by’Afurika, ndetse ngo ni na byo kuri ubu bihanganye n’ingaruka ziremereye cyane zasizwe n’ibiza muri uyu mwaka. 

Ni mu gihe ibyo bihugu kimwe n’ibindi by’Afurika bibarirwa inshingano za 0.5% ku byuka bihumanya ikirere cy’Isi, kuko usanga cyanduzwa cyane n’ibihugu byateye imbere. 

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bihanganye n’ingaruka ziremereye z’imihindagurikire y’ibihe

Yousaf yahishuye ko Scotland yabaye igihugu cya mbere cyo mu Majyaruguru y’Isi cyiyemeje gutera inkunga ibihugu byahuye n’amage akomeye yatewe n’imihindagurikire y’ibihe mu myaka ibiri ishize. 

Ubutabera buke buboneka mu kibazo mpuzamahanga cy’imihindagurikire y’ibihe ni na bwo bwatumye Scotland itangiza Ikigega kigamije guharanira ubwo butabera, kimaze imyaka irenga 10. 

Yousaf yagize ati: “Twabaye igihugu cya mbere ku Isi cyabikoze. Nanone kandi nishimiye ko uyu munsi twabashije gutangiza umushinga wo guharanira ubutabera ku mihindagurikire y’ibihe mu miryango yo muri Malawi, Zambia no mu Rwanda.”

Yousaf yavuze ko ibigo nterankunga bitatu byo mu Bwongereza ari byo SCIAF, DAI, na NIRAS byiteguye gukorana n’abaturage b’ibyo bihugu bitatu hibandwa  ku miryango y’abatishoboye, aho bazafatanya na bo mu kubaka ubudahangarwa ku byago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe. 

Yousaf yakomeje agira ati: “Dutegerezanyije amatsiko kumva no kubona iterambere bazageraho. Umushinga twemeje uyu munsi ni muto ugereranyije n’uburemere bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ariko ni ukwiyemeza kw’ingenzi ku ruhande rwa Guverinoma yacu, kandi kuzagaragaza impinduka mu baturage twiyemeje gukorana na bo.”

 Yousaf yatangaje iyo nkunga mu ijambo yafashe ubwo yakiraga Intumwa yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe guhangana n’Imihindagurikire y’ibihe, John Kerry.

Kohn Kerry na we yatanze ubutumwa burebana n’ingorane ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Biganiro mpuzamahanga bya Scotland byabereye mu Iserukiramuco Mpuzamahanga ribera Edinburgh, ryaganiriwemo ibibazo byugarije Isi ya none. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE