Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bifatanyije n’abaturage n’abayobozi mu Muganda rusange. 

Abayobozi bitabiriye bari barangajwe imbere na Minisitiri w’Igenamigambi, Ubukungu n’Ubutwererane Mpuzamahanga Dr. Filakota, wari Umushyitsi Mukuru muri uwo Muganda wabereye ku Isangano (Rond Point) rya Malabena mu Mujyi wa Bangui. 

Abitabiriye Umuganda basukuye umuhanda uva ku isangano rya Malabena bagera ku Biro bya 5 bya Arrondissement, aho basukuraga cyane cyane inkengero z’umuhanda n’imiyoboro y’amazi. 

Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-1) Lt Col Alphonse Kigenza, yashimangiye ko icyo gikorwa cyari kigamije gushishikariza abaturage n’abayobozi gukorera hamwe nk’umuryango, kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, bikajyana no gushyigikira ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui Clip Alain Yemo, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu kuba zikomeje kubashyigikira no kudatezuka kuri gahunda yo kwimakaza Umuganda ari na ko bababungabungira umutekano. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 9, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE