Sandra Teta agiye kuyobora ibirori bya Iwacu Heza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umunyarwandakazi Teta Sandra uzwi cyane mu myidagaduro ya Uganda akaba n’umugore w’umuhanzi Weasel yatangajwe nk’uzayobora ibirori bikomeye bya Iwacu Heza biteganyijwe i Kampala.

Ibirori bya ‘Iwacu Heza’ bigamije guhuza no kwerekana umuco w’Abafumbira, n’Abarundi baba muri Uganda bikazarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo umuziki, imbyino gakondo n’ibindi bikorwa byose bigaragaza ishusho y’umuco n’inkomoko.

Abategura icyo gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya cyenda, batangaje ko Teta Sandra ari we uzakiyobora mu gihe amaze iminsi agiranye amakimbirane n’umugabo we Weasel, bimuviramo kumugonga avunika amaguru, bituma benshi bavuga ko gishobora kutazitabirwa bitewe n’uko hari bamwe mu bakunzi b’uwo muhanzi bakimurakariye.

Nubwo ari uko bimeze, ariko Teta Sandra aherutse gusaba imbabazi umugabo we Weasel hamwe n’umuryango ku bwo kwemera akaganzwa n’umujinya bikamuviramo kumugonga, uko guca bugufi byatumye ababarirwa maze bagaragara we na Weasel bishimanye.

Ni ibirori bizataramamo ibyamamare bitandukanye birimo uri mu bahanga bavanga imiziki mu Rwanda DJ Flixx, Gloria Bugie, Feffe Bussi hamwe na Laika.

Biteganyijwe ko ibyo birori bizabera kuri UMA Show Grounds iherereye muri Lugogo, ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE