Samuel Gueulette mu bahataniye igihembo cy’abitwaye neza muri Mutarama

Samuel Gueulette ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2025 muri RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama 2025 ni bwo ikipe ye yo muri RAAL La Louvière yashyize hanze abakinnyi 4 bazatoranywamo mwiza muri Mutarama.
Gueulette ahanganye na bagenzi be barimo Mohamed Guindo, Fadel Goditaka na Djibril Lamego.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yerekeje muri RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi mu 2021, avuye muri KSV Roeselare yo muri iki gihugu.
Gueulette kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje 20 na 23 ndetse no mu ikipe nkuru.
Kugeza ubu ku munsi wa 18 wa shampiyona, RAAL La Louvière iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35, irushwa icyenda na S.V. Zulte Waregem ya mbere.
