Samuel Gueulette mu bahataniye igihembo cy’abitwaye neza muri Mata

Samuel Gueulette ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata 2025 muri RAAL La Louvière, iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025 ni bwo ikipe ye yo muri RAAL La Louvière yashyize hanze abakinnyi 4 bazatoranywamo mwiza muri Mata. Gueulette ahanganye na bagenzi be barimo Maxence Maisonneuve, Djibril Lamego, Mohamed Belkher.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 aheruka gufasha RAAL La Louvière kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ni nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri inganya amanota 59 na Zulte Waregem ya mbere.
Ni inshuro ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Gueulette ahataniye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi. harimo icy’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2025 yegukanye.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Samuel Gueulette yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri shampiyona.


