Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Kuri uyu wa Mbere Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda  y’imyaka itanu.

Ni umuhango wabereye mu kigo cya gisirikare mu Mujyi wa Dodoma, ubera  mu muhezo  ariko unyuzwa kuri Televiziyo y’Igihugu (TBC).

Perezida Samia arahiye nyuma yuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Tanzania yemeje bidasubirwaho  ku wa 01 Ugushyingo 2025, ko yatsinze abo bari bahanganye n’amajwi 98%.

Ni amatora yateje imvururu n’imyigaragambyo y’abaturage yaguyemo abarenga 800 ndetse abasesenguzi mu bya politiki bagaragaje ko amatora atakozwe mu mucyo.

Mu ijambo rye  nyuma y’insinzi,  Samia Suluhu  yavuze ko amatora yakozwe mu bwisanzure, abwira abari kwigaragambya ko ari abanzi b’igihugu.

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP  ko ayo matora ari uburiganya, nta shingiro bifite, risaba ko amatora asubirwamo.

Ni mu gihe Abakandida bahabwaga amahirwe yo gutsinda Samia barimo; Tundu Lissu babujijwe amahirwe yo kwiyamamaza ndetse barafungwa.

Amatora muri Tanzania yamaganwe n’abaturage barigaragambya
Nyuma yo gutsinda Samia Suluhu Hassan yise abigaragambya abadakunda igihugu
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE