RwandAir yahagaritse ingendo zerekeza Mumbai

RwandAir yahagaritse ingendo zerekeza Mumbai

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko guhera ku wa 15 Werurwe 2024, itazongera gukora ingendo zerekeza n’iziva i Mumbai mu Buhinde.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwiseguye ku bagenzi bamaze gusaba tike z’indege zizerekeza muri icyo gihugu nyuma y’igice cya mbere cy’uku kwezi, bubasaba gutanga amakuru bagasubizwa amafaranga bihyuye, cyangwa se bakayifashisha mu kwishyura izindi ngendo.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwagize buti: “Tubiseguyeho ku ngorane izo mpinduka zishobora guteza.”

Mumbai wigeze kwitwa Bombay ni umujyi ukomeye kandi utuwe cyane mu Buhinde, uherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu ukaba ukora ku nkengero z’inyanja y’Abahinde.

Rwanda Air yakoze urugendo rwa mbere muri Mujyi wa Mumbai nta handi ihagaze, guhera tariki 4 Mata 2017, ikoresheje indenge yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 itwara abagenzi barenga 80.

Urugendo rwa Kiagali-Mumbai rwataraga amasaha arindwi indege idahagara, bitandukanye nuko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu.

Rwanda Air yakoraga urugendo Kigali – Mumbai idahagaze inshuro eshatu mu cyumweru ihereye ku wa Kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatandatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42