RwandAir na Turkish Airlines byasinyanye amasezerano yo gusangira ibyerekezo

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), ku wa Gatatu yasinyanye amasezerano na Sosiyete Turkish Airlines ikomeye mu bwikorezi bwo mu Kirere yo muri Turikiya, yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo bikoreramo ku Isi.
Turkish Airlines ni yo Sosiyete ya mbere ifite ibyerekezo byinshi ku Isi kurusha ibindi bigo by’indege haba ku mugabane w’i Burayi, uw’Aziya, Afurika n’Amerika kuko ibyerekezo byayo byose hamwe bibarirwa muri 340.
RwandAir igeze kuri ayo masezerano (codeshare agreement) mu gihe aje yiyongera ku yo yasinyanye na Qatar Airlines mu 2021, afasha abakiliya bayo babasha kugera mu byerekezo 65 muri Afurika no ku Isi.
Kuri ubu RwandAir yiyongereye ku bigo by’indege bikabakaba 30 bisanzwe bifitanye amasezerano na Turkish Airlines yo gusangira ibyerekezo na yo.
Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko ayo masezerano agiye gufasha abagenzi bagendera mu ndege za Sosiyete zombi kuba barushaho kubona amahitamo menshi y’ibyerekezo ndetse no guhuzwa n’Isi yose binyuze mu byerekezo byagutse ibigo byombi bisangiye.
Mu byerekezo Turkish Airlines ijyamo harimo 52 by’imbere muri Turikiya ndetse na 263 byo ku rwego mpuzamahanga bibarizwa mu bihugu 124 udashyizemo ibyerekezo by’indege zitwara imizigo gusa.
Imigabane ifite ibyerekezo byinshi bya Turkish Airlines ni u Burayi bufite 109, Aziya ifite 76, Afurika 55 ndetse na Amerika ifite ibyerekezo 23.
Bivugwa ko hanze ya Turikiya ibindi bihugu bifite ibibuga by’indege byinshi bigwaho indege za Turkish Airlines ni u Burisiya bufite 17, u Budage bufite 13, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zifite 12, u Butaliyani bufite 10, u Bufaransa 8, Saudi Arabia 7, Iran, Iraq n’u Bwongereza bifite 6 buri kimwe, Misiri, Kazakhstan, Esipanye na Uzberkistan bifite 5.
Turkish Airlines ni isosiyete yashinzwe mu mwaka wa 1933, ikaba imaze imyaka ikabakaba 90 itanga serivisi zizira amakemwa zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ndetse berekeza mu bice bitandukanye by’Isi.

