RwandAir igiye gutangira ingendo zihuza Kigali na Paris

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yatangaje gahunda yo gutangira gukora ingendo zihuza Kigali na Paris guhera taliki ya 27 Kamena 2023.

Bivuze ko guhera kuri iyo taliki abakiliya ba RwandAir bazatangira kuryoherwa n’iyo serivisi ihuza u Rwanda n’u Bufaransa nta handi inyuze.

Itangazo ryashyizwe hanze na RwandAir rigaragaza ko izo ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, bikazafasha abakiliya bava cyangwa bajya i Paris kugira amahirwe yo kugera mu mijyi itandukanye y’i Burayi ari na ko biyegereza ahantu nyaburanga h’Afurika banyuze i Kigali.

Iryo tangazo rivuga ko indenge ya WB700 izajya ihaguruka i Kigali buri ku wa kabiri, ku wa Kane ndetse no ku wa Gatandatu saa zita n’igice z’igicuku (12:30), igere ku kibuga cy’i Paris cyitiriwe Charles de Gaulle (Paris Charles de Gaulle Airport) saa tatu n’igice (9:30AM) z’igitondo cy’uwo munsi.

Indege igaruka ni WB701 izajya iva i Paris saa 9:30 z’ijoro igere i Kigali saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6:00 AM) buri ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Manzi Makolo, yagize ati: “Itangizwa ry’ingendo za mbere zerekeza i Paris ni intambwe ishimishije mu rugendo rwa RwandAir rwo kwagura serivisi kandi ni n’igihamya cy’agaciro k’umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Yakomeje agira ati: “U Bufaransa ni isoko rikomeye kandi ry’ingenzi rya RwandAir, muri ibi bihe dukomeje guhuza imigabane y’Afurika n’u Burayi tubinyujije muri iyi serivisi ihuza Kigali na Paris, kimwe mu byerekezo bya mbere by’ubukerarugendo ku Isi.”

Makolo yavuze kandi ko abagenzi b’Abafaransa bakwiye kwitegura kwakirwa neza ibihe byose mu ndege za RwandaAir, cyane ko ubutwererane bwa Kigali na Paris bukomeje kwaguka mu nzego zinyuranye.

Urugendo ruhuza Kigali na Paris rugiye kuba amasaha umunani n’iminota 30, mu gihe ubusanzwe byasabaga gukora ingendo zinyura mu bindi bihugu mbere yo kugera i Paris uturutse mu Rwanda. 

Ibyo ngo bizajya bifasha abasura u Rwanda kubona umwanya uhagije wo kuryoherwa n’ikirere, ibyiza nyaburanga, umuco n’ibindi byiza byihariye ku Rwanda utasanga ahandi.

Abagenzi baturuka i Paris kandi bazaba bafite amahirwe yo kwerekeza mu bindi bice by’Afurika mu buryo bworoshye baturutse i Kigali, by’umwihariko mu bihugu bikungahaye ku bukerarugendo nka Ghana, Kenya, Nigeria n’Afurika y’Epfo.

RwandAir ikomeje kugaragaza umwihariko mu mitangire ya serivisi n’ubunyamwuga buyihesha izina n’icyizere mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko idahwema no gutsindira ibihembo bijyanye n’imikorere myiza, imitangire ya serivisi ndetse n’umutekano itanga.

Kuri ubu iri no mu bigo by’indege bya mbere byo muri Afurika bifite ubwoko bw’indege nshya zigezweho aho kuri ubu ifite indege 13 zirimo na Airbus 300-200.

RwandAir ifite intego yo gukuba kabiri ingendo ikora mu bice bitandukanye by’Isi bitarenze mu myaka itanu iri imbere, aho izaba ifite n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni na toni miliyoni 150 z’imizigo ku mwaka mu cyiciro cya mbere.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE