Rwanda FDA yahagaritse umuti ukorerwa mu Bufaransa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse gukwirakwiza no gukoresha nimero B6224 y’umuti witwa ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA rwo mu Bufaransa.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Rwanda FDA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, cyamenyeshejwe abafite ububiko bw’imiti n’amashami yayo, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti n’abakoresha imiti bose.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Emile Bienvenu, mu nyandiko yashyizeho umukono, yagaragaje ko icyo cyemezo cyashingiye kuri raporo zikemanga ubuziranenge bw’uyu muti wakozwe muri Nzeri 2024 ukaba uzarangira muri Kanama 08 2026.
Yavuze ko Rwanda FDA yakoze ubusesenguzi isanga nomero y’uwo muti warahinduye ibara; aho kuba umweru uhinduka ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba kuba wujuje.
Ibyo byatumye Rwanda FDA ifata icyemezo cyo guhagarika gutanga no gukoresha nimero B6224 ya ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”), ahubwo abakiyifite bakayisubiza aho bayiguriye.
Nanone kandi abayiranguye na bo basabwe gushyikiriza iyo basigaranya Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi 10 uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa irimo iyagaruwe n’itaracurujwe.
Umuntu waba agifite umuti wa ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”) akaba yawukoreshaga, guhagarika kuwukoresha, kandi uwaba afite amakuru ajyanye n’ubuziranenge bw’imiti bukemangwa cyangwa ingaruka ku muti runaka bakwiye kwihutira kubimenyesha Rwanda FDA.