Rwanda: ‘Drones’ zatangiye gukoreshwa mu kugeza intanga z’ingurube ku borozi

Hirya no hino mu gihugu hatangiye gahunda yo kugeza intanga z’ingurube z’icyororo cyiza ku borozi, hifashishijwe indege zitagendamo abapilote, ‘Drones’, ahamaze gutangwa intanga zirenga 1200 mu mezi abiri zoherezwa hirya no hino mu Turere dutandukanye.
Iyi gahunda yaje gukemura ikibazo kirebana nuko abavuzi b’amatungo hari igihe bageraga ku mworozi igihe cyiza cyo gutera intanga cyarenze bigatuma intanga zidafata nkuko byatangajwe na Safari Sylvestre umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB akaba n’umushakashatsi (RAB Muhanga).

Yavuze ko hatarashyirwaho uburyo bwa ‘Drones’, umuturage wakeneraga guteza ingurube ye intanga byasabaga ko azigura amafaranga y’u Rwanda 3500 hakiyongeraho n’ay’urugendo rwa veterineri wajyaga kuzimuzanira kuri RAB.
Yongeyeho ko mu Rwanda hazanywe imfizi 13 z’ingurube z’icyororo gifite amaraso yuzuye 100% zikura vuba kandi zigatanga umusaruro utubutse ndetse zishobora guhangana n’indwara. Izo ngurube ni zo zifatwaho intanga ziterwa mu nyagazi hagamijwe ko zibwagura ibibwana byiza by’icyororo.
Safari yasobanuye kandi uko intanga z’ingurube zifatwa n’uko zibikwa n’uburyo hakoreshejwe Drones zigezwa ku bavuzi b’amatungo na bo bakagera ku mworozi vuba.
Yagize ati: “Gahunda yo gutera intanga, iyo zimaze gukurwa mu isekurume y’ingurube y’icyororo, yatojwe kurira igikoresho cyabugenewe gifasha gufata intanga, bifashisha igikombe cyabugenewe aho zitangirika, zikajyanwa muri laboratwari hagasuzumwa ingano y’izafashwe, umuvuduko zifite n’ubucucike, noneho izo ntanga zihabwa ibyo kurya, zigafungwa mu macupa yabugenewe zibikwamo”.
Safari yavuze ko usibye icyo kigo kiri i Muhanga, hari ingurube z’isekurume aborozi bafataho intanga zashyizwe mu duce twa Kisaro mu Karere ka Gicumbi, mu Bugesera na Rwamagana, kandi bagiye gutangiza ahandi bazisanga mu Karere ka Rusizi.

Yongeyeho ko bakorana na Zilpine mu kugeza intanga ku bavuzi b’amatungo bakoresheje Drone, kandi Zipline ifite ubushobozi bwo koherereza intanga abaveterineri 300 ku munsi.
Safari yavuze ko ingurube ikomoka ku ntanga zatewe ikura vuba kurusha ikomoka ku mfizi kandi iba ifite ubudahangarwa bw’umubiri buri ku rwego rwo hejuru.

Manikuzwe Providence ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga wo gutwara intanga z’ingurube ku bufatanye na RAB yasobanuye uko intanga zigezwa ku kigo Zipline zikabikwa zivuye kuri RAB, hanyuma zikoherezwa ku baveterineri ku bigo nderabuzima bikagezwa ku mworozi.
Ati: “Iyo RAB imaze gufata intanga z’ingurube irazitwoherereza tukazibika mu bubiko bwacu, hanyuma igihe cyose umuganga w’amatungo abonye ubusabe bw’umworozi uzikeneye, RAB ikatubwira ubwoko bw’intanga z’ingurube akeneye tukazishyira muri sisitemu, tukazimwoherereza dukoresheje Drone mu minota itarenze itanu zikaba zigurutse zigiye ku kigo akeneye kuzifataho”.

Yongeyeho ko hashize amezi 2 batangiye, aho bamaze kohereza intanga z’ingurube zisaga 1000 mu gihugu cyose.
Ku ruhande rwa Zipline bafite ubushobozi bwo gutanga intanga nibura 300 ku munsi, 150 kuri site ya Zipline Kayonza na 150 i Muhanga. Akadege kamwe gashobora kujyamo intanga hafi y’enye icyarimwe.
Umworozi arahamagara agahita yohererezwa intanga, igiciro kigakomeza kuba amafaranga 3500, aho icy’urugendo rwa drone acyishyurirwa na Leta.

Manikuzwe yagize ati: “Ku ndege birihuta, iyo umworozi asabye intanga ari mu rugo, ajya kugera ku kigo nderabuzima intanga zahageze. Si kimwe no gutuma umumotari ujya kuzifata aho agomba kuzikura akaza akaziha imodoka izimugezaho kuko bifata igihe. Umworozi icyo asabwa abwira umuganga w’amatungo ubwoko bw’icyororo ashaka, umuganga akaduhamagara akatubwira Ubwoko bw’intanga akeneye n’ikigo nderabuzima kimwegereye.”
Ubusanzwe Drones zari zimenyerewe mu gutwara amaraso akenewe ku barwayi bari kwa muganga, ubu zitwara n’intanga z’ingurube.
