Rwamagana: Amashuri agiye kwegerezwa serivisi yo kwisiramuza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwijeje ko bugiye kwegereza ibigo by’amashuri   serivisi yo kwisiramuza; uburyo bugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA  ku gipimo cya 60%, bakayibonera hafi aho biga.

Ni nyuma y’uko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye anyuranye yo mu Karere ka Rwamagana  bagaragaje ko n’ubwo hashyizweho ibigo by’urubyiruko bashobora kubonamo serivisi zo kwirinda SIDA harimo n’iyi yo kwisiramuza ariko usanga bitaborohera kubera ko biga baba mu bigo.

Umwe ati: “Tuba mu bigo by’amashuri twigaho, ubwo rero kugira ngo uzasohoke mu kigo ugiye gushaka izo serivisi biragoye, bisaba gutegereza ko tujya mu biruhuko ariko ibyo bituma tutanashishikarira kuzishaka, bazitwegereje ku mashuri twigaho umuntu yajya anipimisha akamenya uko ahagaze, akisiramuza”.

Mugenzi we ati: “ Numva izo serivisi bazitwegereje, tukazibona mu bigo twakwitabira turi benshi kandi n’uwatinyaga kuzisaba yatinyuka”.

Umutoni Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko  bajyaga basanga abanyeshuri ku mashuri yabo bakabakangurira kwirinda  SIDA ariko bategenya no kubegereza serivisi zijyanye no kwirinda mu bigo, zirimo kwisiramuza.

Umutoni Jeanne Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Turateganya kwegera ibigo by’amashuri, mu by’ukuri ntabwo kwicara ngo abantu  bagumane ibikoresho ku Kigo Nderabuzima byaba bigezweho, bamaze iminsi babitubwira turumva izo ntambwe tuzazitera tubasange iwabo mu gihe amasomo  yagabanutse cyangwa ari mu minsi y’icyiruhuko (week end) tukagenda tukabasiramura. Tumaze iminsi tujya kubigisha kwifata nta bwo byatunanira kubasangayo dufite ibikoresho ngo bisiramuze”.

Yagaragaje ko hari intambwe ikomeye yatewe mu bukangurambaga bwo kwisiramuza kuko hari n’abafatanyabikorwa bagenda batanga iyo serivisi ku buntu mu bigo by’urubyiruko.

Dr Mutuyimana Gilbert umuganga  mu Bitaro bya kabiri bya Kaminuza byigisha by’i  Rwamagana, ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na Virusi itera SIDA yavuze ko kwisiramuza bitanga amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA ku rugero ruri hejuru(60%) kandi bikaba ari n’isuku.

Yashishikarije abantu kwitabira iyi serivisi kuko ihabwa  ibyiciro bitandukanye birimo  n’abana b’abahungu  bakivuka.

Dr Mutuyimana Gilbert umuganga wo mu Bitaro bya Rwamagana ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na Virusi itera SIDA

Dr Mutuyimana yabigarutseho mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwahurijwemo ibigo by’amashuri binyuranye byo mu Karere ka Rwamagana, bwateguwe n’Ikigo  cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa.

Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitabira n’izindi serivisi zo kwirinda kiriya cyorezo kuko byagaragaye ko muri iki cyiciro  higanje ubwandu bushya.

Ashingiye ku mibare igaragaza uko  ubwandu bwa Virusi itera SIDA buhagaze mu Gihugu, yavuze  ko mu rubyiruko abashyashya bagenda bagaragara baranduye  bari ku rugero rwa 33%.

 Ati: “Urubyiruko, abakiri bato bangana namwe, biragaragara ko ari bo barimo kwandura cyane muri iyi minsi, abo dupima tugasanga baranduye usanga ari rwa rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24. Ikibabaje cyane ni uko abo dupima tugasanga bafite Virusi itera SIDA , abenshi bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye”.

Yakomeje avuga ko muri rusange imibare igaragaza ko 95% by’abantu  bandura Virusi itera SIDA binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Urubyiruko rukeneye kwegerwa cyane rukarushaho gukangurirwa ububi bwa SIDA, kuko  hari uruyifata nk’indwara isanzwe bitewe n’uko ubu abanduye virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bwayo hakaba hatakigaragara cyane abagaragaza ibimenyetso ngo barware  indwara zikomeye nko mu bihe byo hambere.  Kudasobanukirwa uburemere bw’iki cyorezo bituma bamwe birara ntibirinde  bagakurizamo kwandura.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE