Rutsiro: Uwacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe yagwiriwe n’igisimu arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Niyomugabo Emmanuel w’imyaka 31, wacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cyo mu Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, yagwiriwe n’igisimu arapfa, abo bafatanyaga bavamo ari bazima bariruka.

Umwe mu baturage batanze amakuru y’urwo rupfu wanayahaye Imvaho Nshya, yavuze ko byabaye mu ma saa sita n’igice kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo abagabo batamenyekanye umubare bigabizaga ikirombe cy’amabuye y’agaciro bakajya gucukura bitemewe, uriya Niyomugabo igisimu cyamara kumugwira bagenzi be babibonye aho kumutabara bakiruka ngo badafatwa.

Ati: “Habanje kuba urujijo bavuga ngo upfuye yari arimo akorera kampani icukura amabuye y’agaciro hafi aho yitwa RURU Forest ariko baza gusanga atari yo bakoreraga, ahubwo bacukuraga hafi yaho bitemewe. Ubuyobozi bwahise buhagera n’inzego z’umutekano akurwamo yapfuye, umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru, na we avuga ko abari kumwe na nyakwigendera  batamenyekanye umubare wa nyawo, bahise biruka barabacika bakekaga ko bahita bafatwa.

Ati: “Ni ahantu hari hasanzwe hacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, hafi y’ahacukurwa byemewe, ni yo mpamvu habanje kubaho urujijo, bamwe bavuga ngo yakoreraga kampani icukura hafi  aho ya RURU Forest, ariko nyuma yo kugenzura neza twaje gusanga atari byo, bacukuraga ahatemewe.’’

Yavuze ko byamenyekanye ku makuru yatanzwe n’abaturage, bashobora kuba barimo n’abo bari kumwe bakiruka, bakagaruka batanga amakuru mu bandi, abayobozi n’inzego z’umutekano bihutira kuhagera bakuramo umurambo ukaba uraye mu bitaro bya Murunda aho wagiye gukorerwa isuzuma.

Yongeyeho kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buhanganye n’ikibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro bitemewe kuko ubwo uyu yapfaga abo bari kumwe bakiruka, hafi yaho hari hafatiwe abandi 2 bacukuraga mu kindi kirombe bitemewe, agasaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi bwa magendu.

Anavuga ko impamvu   bamwe bahitamo gucukura muri ubu buryo aho kwegera amakampani abifitiye uburenganzira ngo bakorane, ari uko baba barimo abashaka amafaranga bacishije iy’ibusamo nk’aho, akavuga ariko ko bahora biyamwa kuko bitemewe, binarimo ingaruka nyinshi  zirimo n’izo z’urupfu,  cyane cyane ko nta n’ubwishingizi baba bafite, imiryango yabo ikahahombera cyane.

Nyakwigendera asize umugore n’abana 5.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE