Rutsiro: Umuhanda w’ibinogo ugora ababyeyi bagahekwa mu ngobyi bifuza ko ukorwa

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Kabahigi barasaba ko umuhanda ubahuza n’Akarere ka Karongi n’Ibitaro bya Kibara wavugururwa ugakurwamo ibinogo kugira ngo ababyeyi bajye boroherwa n’urugendo.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaza ko iyo umubyeyi agiye kubyara ahekwa mu ngobyi kuko nta modoka cyangwa moto byabasha kubageraho vuba cyangwa ngo bibashe kugeza umubyeyi kwa muganga hatabayemo ikibazo kubera imikuku irimo.
Nyirahabuhaze Emerance avuga ko we inda aherutse kubyara yahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda kubera kubura moto n’iyo babonye ikaba itarabashije kubatwara kubera imikuku iri mu muhanda. Yanagaragaje ko ari ikibazo kibagoye cyane nk’ababyeyi muri rusange.
Yagize ati: “Hano muri Rutsiro ikibazo cy’umuhanda ni ikintu kitugoye pe nawe urawubona. Iyo umuntu agiye kubyara, kugira ngo abone imodoka cyangwa moto, biba ari ibintu bigoye.”
Yakomeje agira ati: “Tujya gushaka abantu baduheka mu ngobyi batugeza ku bitaro na cyo kiba ari ikibazo kuko nka njye ku mwana wa mbere barampetse kubera kubura moto no gutinya imikuku y’aha hantu. Turasaba ko bawukora ibi binogo bikavamo ndetse bakanawagura ukaba munini kungira ngo imodoka ijye ibasha kuhanyura n’imbangukiragutabara zibe zahanyura nta kibazo.”

Minani Etienne na we asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kwita kuri uyu muhanda kuko ugora abagore bajyanwa kwa muganga bagiye kubyara bitewe n’imikuku iwurimo.
Yagize ati: “Nawe urawubona. Wari udufitiye akamaro ariko wamaze kuzuramo ibinogo ku buryo gutwara umugore utwite ari urugamba. Turasaba ko Ubuyobozi bwacu budufasha kuko umuganda wacu nk’abaturage wabaye muto cyane.”
Umazekabiri Alphonsine na we yagaragaje ko bagerageza nk’abaturage ariko bikanga.
Ati:”Uyu muhanda wishwe cyane n’ibiza byo mwaka ushize, inkangu zuzura mu muhanda, twaragerageje ariko byaranze, ubu turasaba ko ubuyobozi bwaturebaho bakawukora. Ubu Ibitaro byacu biri kure, ariko n’iyo dushatse kujya Rubengera hakurya ntibikunda kuko warangiritse cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwizeyimana Alphonse yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’uko uyu muhanda ari mubi bakizi ariko ko biteguye gufatanya n’abaturage kugira ngo ubashe gukorwa neza bajye bageza ababyeyi kwa muganga bitabagoye.
Yagize ati: “Ni umuhanda uhuza Uturere tubiri, rero ni ubufatanye bw’imbaraga hagati y’Uturere twombi, ariko tugiye kwiga ikibazo cy’uyu muhanda cyane ku byabasha gukorwa n’imbaraga z’abantu binyuze mu muganda kuko ni ikibazo tuzi. Turabikoraho vuba kuko turifuza ko uyu muhanda ugendwa nibura na mbere y’uko ushyirwamo ingengo y’imari. Turabihanganisha tubasezeranya ko bizakemuka vuba.”
Ni umuhanda urimo ibice bibiri, Igice kimwe gihuza Rubengera n’Umurenge wa Mushubati, n’igice gihuza Akagari ka Kabuga (Umurenge wa Mukura) na Rubengera muri Karongi.

