Rutsiro: Yarumye umugore we amwunura akananwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ntiryihabwa Jean Claude w’imyaka 40, arashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubera ko yarumye umugore we Habanabashaka Bonifride akamwunura akananwa.

Uwo muryango ni uwo mu Mudugudu wa Karuruma, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yamuzizaga ubusinzi bukabije, kumuca inyuma no gutaha igicuku.

Umuturanyi w’uwo muryango yabwiye Imvaho Nshya ko uwo Habanabashaka Bonifride ari umugore wa 2 wa Ntiryihabwa Jean Claude, bafitanye abana 3.

Uwo mugabo ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, anabana n’umugore we mukuru bafitanye abana 6, umugore mukuru we ngo nta kibazo bagirana.

Ati: “Aka Kagari ka Kirwa gafite umwihariko w’abagabo kugira abagore benshi, tukabona biterwa ahanini n’amafaranga babona mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho kuyakoresha neza mu muryango, bagashaka abagore benshi bayasangira. Umugore wa mbere babanye neza muri uyu Mudugudu wacu, nta kibazo bagirana.”

Avuga ko uyu mugore wa 2 yabaswe n’ubusinzi ku buryo inshuro nyinshi ataha igicuku.

Ati: “Akora akazi ko kwikorera amajerikani y’urwagwa ayakura mu barwenga akayazanira abacuruzi mu santere y’ubucuruzi ya Kabeza muri ako Kagari, ayo abonye akayanywera agataha igicuku, abana babona bagiye kuburara bakigira kuba kwa muka se bakahamara iminsi.”

Akomeza agira ati: “Umugabo yarakinguye undi arinjira, amubaza aho yari ari muri icyo gicuku yanasinze bikabije, umugore aramwihorera, amubaza ibiryo, umugore amubwira ko ntabyo, batangira kurwana ni bwo umugabo yamurumaga akananwa agakuraho ahita acika.”

Induru zaravuze abaturanyi baratabara umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bitenga.

Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko bwabwiye uwo mugore gutanga ikirego akanga, akavuga ko atafungwa ahubwo bakwiyunga.

Bukomeza buvuga ko abana bajya kwa mukase kugira ngo babone uko barya, kandi bwamusabye kureka ubusinzi ariko atabicikaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette,avuga ko ibyo kwiyunga ngo biherere aho bitashoboka kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategako, nafatwa azabibazwa.

Ati: “Aracyashakishwa, nafatwa azahanwa kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko. Umugore tugiye kumwegera kuko avugwaho ingeso y’ubusinzi bukabije no gutaha igicuku buri gihe ntanite kubana be.”

Akagari ka Kirwa gafite ikibazo gikomeye cy’ubuharike bukurura izo ngeso zitandukanye.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane muri aka Kagari.  Muri Werurwe uyu mwaka twahasezeranyije imiryango 17 yabanaga idasezeranye, mu mpera z’uku kwezi na bwo turateganya gusezeranye indi 10, hari n’indi icyigishwa kuko amakimbirane menshi aturuka aho, no ku mitungo baba bapfa, abana bakahababarira.’’

Mu Murenge wa Murunda habarwa imiryango 55 ibana mu makimbirane, ikomeje kwigishwa ngo ihinduke.

Umugabo yamurumye, amwunura akananwa
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE