Rutsiro: Uko Akarere gakomeje guhangana n’imirire mibi (Ikiganiro cyihariye)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bwagaragaje ingamba bufite mu kugabanya imibare y’abana bari mu mirire mibi.
Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Meya w’Akarere, Murekatete Triphose, yavuze ko ibipimo mu Karere biri kuri 44.4% by’abana bari mu mirire mibi.
Mu kugabanya iyi mibare, Akarere ka Rutsiro katangije gahunda yiswe ‘Tubegere’ hagamijwe gushyira imbaraga mu kugabanya igwingira no kurirandura burundu.
Meya Murekatete yagize ati: “Twabanje kumenya umubare w’abana dufite bafite icyo kibazo no kumenya aho baherereye.
Abo bana habayeho kubagabana mu nzego z’ubuyobozi uhereye ku Karere kugeza kuri ba Mutwarasibo, aho buri muyobozi agira urugo akurikirana akamenya ikibazo nyamukuru kiri muri urwo rugo gituma bagira umwana ugwingiye cyangwa uri mu mirire mibi noneho bakabagira inama.
Ikindi ni ukubafasha kugira ngo gahunda bahabwa na Leta zikoreshwe kugira ngo ba bana bakire”.
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ari kenshi wasangaga ifu abana bagenerwa ababyeyi babo bayigurisha cyangwa igaburirwa abana benshi bityo ngo ugasanga ababyeyi badashyiramo imbaraga mu kurwanya imirire mibi.
Ati: “Ibyo ugasanga bigaragara nko mu miryango yishoboye ifite abana bagwingiye cyangwa bafite imirire mibi”.
Ku rundi ruhande, umuyobozi wafashe umuryango mu rwego rwo kugira ngo ahakenewe gutangwa inama zitangwe ndetse no gukurikirana ubuzima bw’umwana umunsi ku wundi kandi ngo biratanga umusaruro.
Murekatete yagize ati: “Ni ibintu tubona bitanga umusaruro kuko tugenda dusura urugo ku rundi kandi twasanze mu by’ukuri umubare w’abana benshi dukunze gusura, atari ikibazo cy’ubukene nk’uko abantu benshi babitekereza.
Yego harimo abo dufite bashobora kuba bafite ibibazo by’ubukene ariko abenshi cyari ikibazo ubona kiri mu myumvire, kutamenya gutandukanya indyo yuzuye, akumva ko kurya ari ukurya ugahaga.
Niba yariye imboga n’ibijumba akumva ko ibyo bihagije kandi akumva ko abibagaburiye iminsi itatu ibyo nta kibazo”.
Aha ni ho ubuyobozi bw’Akarere mu nzego zitandukanye bugenda bugasobanurira abagize imiryango cyane cyane ko bubifatanyamo n’amadini n’amatorero bityo bakigisha imiryango gutegura indyo yuzuye.
Ni ibintu Akarere ka Rutsiro gafatanyamo n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Meya Murekatete ashishikariza abaturage b’Akarere ka Rutsiro kugira umurima w’igikoni, ibiti bitatu by’imbuto ariko ngo n’izo mbuto bakigishwa kuzirya ntibihutire kuzijyana ku isoko.
Akomeza avuga ati: “Imiryango dukorana by’umwihariko iyo twigishije, urabona ko abana batangiye gukira. Dufite icyizere ko nibongera gupima tuzaba tutakiri kuri kiriya gipimo kuko turagenda tubona abana bagiye babisohokamo”.
Hari gahunda ko Akarere ka Rutsiro kazongera amarerero afasha abana, akava ku 1,320 akagera ku 1,449 bigatuma bafashwa mu mirire n’ababifitiye ubumenyi.
Imvaho Nshya yamenye amakuru yuko imibare y’abana bari mu mirire mibi yagabanyutse, aho mu kwezi kwa Mata 2022 habaruwe abana 97 bafite imirire mibi harimo abari mu ibara ry’umutuku 20, mu gihe mu myaka ishize bari bafite abagera muri 300 na 400.
Barayavuga Speciose says:
Werurwe 5, 2023 at 8:28 pmGahunda ya Tubegere ni nziza kuko ituma abayobozi bafata umwanzuro mwiza kubyo bafiteho amakuru ahamye.Tubari inyuma bayobozi bacu ahari ubushake n’ubufatanye byose birashoboka