Rutsiro: Mudugudu n’undi muturage baranduriwe imyaka n’abataramenyekana

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’abiraye mu murima w’ibirayi n’ibigori by’Umukuru w’Umudugudu wa Munini, Sijyeminsi Emmauel, n’iby’umuturage witwa Siborurema Thomas wo mu Mudugudu wa Murengeri, bakabirandura bakabisiga aho.

Mudugudu Sijyeminsi Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko yazindukiye mu murima we agasanga ibigori bye n’ibirayi byari biteyemo biranduye byararitse hasi.

Ati: “Baranduye are 3. Ntawe nahise nkeka kuko haba mu bo nyobora n’abandi ntawe nibuka nagiriye nabi ku buryo yanyitura kumpemukira kuriya.
Gusa inzego z’umutekano zatangiye iperereza, turizera ko bazafatwa bakavuga impamvu zo kutwononera kuriya bakanaturiha.”

Siborurema Thomas na we yabwiye Imvaho Nshya ko yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ageze mu murima we agasanga ibigori n’ibishyimbo birambitse hasi byaranduwe.

Ati’: “Nageze mu murima wanjye uhinzemo ibishyimbo n’ibigori nsanga abagizi ba nabi ntamenye babiranduye, birambitse hasi. Banyangirije aharenga are 3 kandi byari bitaratera, bikiri bito cyane. Bampombeje cyane, nabuze icyo nakora.”

Na we yavuze ko yizeye ko ababikoze bazamenyekana kuko ari cyo yifuza, bakamurihira imyaka bangije, cyane cyane ko ntawe azi bagiraga icyo bapfa ku buryo yamuhemukira bigeze hariya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rusebeya, Nsabyitora Vedaste, yatangarije Imvaho Nshya ko aba bombi babyutse mugitondo bagiye mu mirima yabo bagasanga iyo myaka yabo yaranduwe, buri wese yaranduriwe nibura  are 3, hatangira iperereza ngo hamenyekane uwabikoze kuko bombi bivugiraga ko nta we bagirana amakimbirane.

Nsabyitora ati: “Bahise babitumenyesha, tujyanayo n’inzego z’umutekano, dusanga koko byaranduwe, twababaza bakavuga ko ntawe bazi bagiranaga ikibazo, hakibazwa niba hari uwava kure nta kibazo bafitanye akabarandurira imyaka gutyo, ariko iperereza rizabitubwira.’’

Yavuze ko bahise bakoresha inama abaturage, babasaba kwirinda ubugome nk’ubwo kuko nk’uyu Mukuru w’Umudugudu  ari umuyobozi wabo, usanzwe uzwiho imikorere inoze, atari bo bakwiye guhindukira ngo babemo abamuhemukira kariya kageni, bamurandurira imyaka, bakanayirandurira umuturanyi we wo mu wundi Mudugudu.

Banabasobanuriye uburyo kiriya ari icyaha gihanwa n’amategeko mu buryo bukomeye, ko abazagaragara ko babikoze bazahanwa by’intangarugero, babasaba ko abagiranye ikibazo bajya bagikemura mu bwumvikane, hatabaye ibisa no kwihanira, byabananira bakegera ubuyobozi aho gushaka guhimana mu buryo bugize icyaha.

Avuga ko uranduye imyaka ya mugenzi we aba akoreye icyaha umuryango nyarwanda wose kuko ntawe uzi uwari kuzayihaha bayijyanye mu isoko, yari kuba yanagurwa n’uwo wayiranduye.

Iyo myaka yari mito cyane kuko imwe ari bwo yari ikimera, indi igeze hejuru gato, bakaba nta bwishingizi bagiraga ngo bube bwabagoboka, nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 16, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE