Rutsiro: Kivumu abishora mu buraya ntibatinya guciririkanwa mu ruhame

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko uburaya bweze muri uyu Murenge bubahangayikishije ndetse ko abantu batagitinya no guciririkanwa ibiciro mu ruhame.

Ni ikibazo bavuga ko kidakurikiranwe hakiri kare ngo gikemurwe, bishobora kuzakomeza gukwirakwira.

Umwe yagize ati: “Birahangayikishije cyane kuko hahora rwaserera, bamwe bakabaka amafaranga, hakaba imirwano bavuga ko harimo abatishyuye ugasanga isanteri ihindutse isibaniro.”

Yakomeje agira ati: “Turasaba ubuyobozi guca ubwo buraya bweze, bashyira imbaraga mu kwigisha ababikora binyuze mu mahugurwa no ku bakiri bato ba hano kuko ni bo usanga bajya mu ndaya cyane.”

Uwahawe izina rya Mukamusoni we ahamya ko ari ikibazo gikomeye mu gihe bitakurikiranwa kare.

Ati: “Nk’ababyeyi tugeregeza gutanga inama ku bo tubonye ariko bigenda bikura. Birasaba ko ubuyobozi budufasha bigacika burundu cyane ko bisa n’aho ari umwuga bahisemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dativa yabwiye Imvaho Nshya ko batemeranya n’abavuga ko hari abakora umwuga w’uburaya, ahamya ko n’ababikora ari abakora ubusambanyi butemewe bwo gucana inyuma kandi ko hamwe n’ubukangurambaga bakora nk’ubuyobozi bizeye ko bizacika.

Ati: “Ntabwo twavuga ko hari abakora umwuga w’uburaya, gusa n’ababa bahari , ni abakora ubusambanyi butemewe bwo gucana inyuma kandi binyuze mu bukangurambaga dukora nabyo bigenda bicika.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko Akarere kamaze iminsi mu guhugura abaturage mu kwirinda ubusambanyi kandi ko ari ibikorwa bihoraho, asaba ababijyamo kugarukira aho bakamenya ko atari byiza.

Abagaragaza iki kibazo, ni abaturage bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu by’umwihariko abatuye mu isanteri ya Kivumu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE