Rutsiro: Intama 2 z’umuturage zariwe n’inyamaswa bikekwa ko ari imbaka

Intama 2 zariwe n’inyamaswa bikekwa ko ari imbaka, ubwo nyirazo yari yaziziritse ku gasozi hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura.
Intama 2 z’umuturage witwa Nyirambonabucya Valentine wo mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro yari yaziritse ku gasozi zariwe n’inyamaswa abaturage bakeka ko ari iyitwa Imbaka iba muri Pariki ya Gishwati-Mukura, bakavuga ko hari n’andi matungo ijya irya, n’amajanja yayo ngo akaba yagaragaraga aho yaziririye.
Nyirambonabucya Valentine yabwiye Imvaho Nshya ko izo ntama yari yaziziritse mu ishyamba rye ryitaruye urugo, zari intama 2 nkuru n’akandi gato k’amezi 2 n’ihene 2 ku manywa ku wa 13 Ukwakira 2024, imvura igwa kugicamunsi ihise azikura aho zari ziziritse, azizirika iruhande rwaho.
Ati: “Nahise nahira ubwatsi bw’inka ndataha, mu ma saa kumi n’imwe n’igice ngiye kuzicyura ntarazigeraho mbona ka gatama gato kaje kiruka cyane kahagira, kanjya ku maguru kanyizingiraho biranyobera, ntekereza ko izo hari nk’abajura baba baje kuziba ako kakabacika, ngenda ngateruye njya aho naziritse ayo matungo yose.”
Yarakomeje ati: “Nagezeyo nsanga ihene gusa, intama ndazibura. Mpamagara abaturanyi baranshakisha buba bumaze kwira turashaka turaheba turataha. Mugitondo ni bwo haje umuturanyi ambwira ko azibonye zariwe n’igisimba batazi, mu murima w’umuturage ari ho zaziririye, mpamagara abandi turajyana dusanga koko ni igisimba cyaziriye.”
Yasanze intama imwe cyayikuyemo ibyo mu nda byose kirabirya, iya 2 kiyikubita ijanja mu gatuza kirahakomeretsa.
Yakomeje avuga ko kubera ko amajanja yacyo yagaragaraga muri uwo murima, abakizi bavuze ko ari inyamaswa yitwa Imbaka yaziriye kuko ari ko irya amatungo hakaba hari n’ihene y’undi muturage aherutse gusanga igisimba cyayiriye kiyimaraho, hari n’izindi zagiye ziribwa, bakavuga ko ari iyo nyamaswa yaba iva muri iryo shyamba rya Mukura baturiye ikabarira amatungo.
Avuga ko yari yaguze ayo matungo ngo ajye amufasha, ibyaye agurishe abone mituweli anikenure, akifuza ko yashumbushwa kuko ari igihombo gikomye cyane agize.
Ati: “N dahombye cyane kuko intama zapfuye zombi bampaga amafarangay’u Rwanda 110.000 nkayanga kuko nabonaga ziyarengeje, ngasaba ko koko ari iyo nyamaswa narihwa, basanga itari iyo muri ririya shyamba yaziriye nkaba nashumbushwa ngo nkomeze gutunga umuryango wanjye no kwiteza imbere.”
Avuga ko bimuhaye isomo ryo kutazongera kuzirika amatungo ku gasozi ngo ayate yigendere, ko agiye kujya ayashyira mu kiraro akayahirira, akubaka ikiraro gikomeye kuko ibiti abifite, kugira ngo hatazagira icyongera kumuteza igihombo nk’icyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ibyago uyu mugore yagize babimenye, hanatangiye iperereza ngo harebwe koko niba ari inyamaswa yavuye muri ririya shyamba ikazirya, ko nibasanga ari yo hazakorwa raporo yabyo akishyurwa.
Ati: “Turakurikirana turebe, ababishinzwe nibasanga ari inyamaswa yaturutse muri Pariki ya Gishwati- Mukura hazakorwa raporo yishyurwe. Nidusanga ari nk’imbwa z’inyagasozi zaziriye kuko na byo bibaho, hazarebwa ikindi cyakorwa ariko birumvikana ko icyo gihe atakwishyurwa.”
Yasabye abaturage gucunga neza amatungo yabo, bakayubakira ibiraro bikomeye, ntibayaragire cyangwa ngo bayazirike ku gasozi kuko inyamaswa nk’izo zitazwi zishobora kuyarya nk’uko byagendekeye uyu, bikahahombya.
Inyama zasigaye z’izo ntama ubuyobozi bwasabye kuzitaba kugira ngo hataba hagira abazirya bagakurizamo indwara.
